Uko gahunda nshya y’ibimoteri ihagaze mu kubungabunga ibidukikije

Buri munsi toni zirenga 500 z’imyanda ziva mu mujyi wa Kigali, amasoko, amaduka, ingo ndetse n’amashuri aribyo bifite uruhare runini mu gutanga uwo mwanda, ndetse aho abatari bake babona imodoka zirirwa zitunda uwo mwanda bibaza aho ushyirwa ndetse niba nta n’ingaruka bigira ku bidukikije. Ariko iki kibazo kibazwa n’abatari bake, leta ntiyakirengagije kuko kugeza ubu imaze gushyiraho uburyo bushya bw’ibimoteri bigezweho bikoresha ikoranabuhanga, aho imyanda ibora itandukanywa n’itabora bityo bikorohereza n’abashinzwe kubyaza umusaruro iyo myanda, aho kuri aho bimenwa nta ngaruka bikigira ku bidukikije nk’uko byahoze kera, aho wasangaga ahamenwa…

SOMA INKURU

Nyuma yo koswa igitutu n’abaturage yasubije ubutegetsi

Kuri iki Cyumweru tariki 21 Ugushyingo 2021,  nibwo  Gen Abdel Fattah al-Burhan yasubije ubutegetsi Abdalla Hamdok yari aherutse guhirika ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe,  bombi bakaba bashyize umukono ku masezerano y’amahoro. Aya masezerano kandi yatumye ubutegetsi busubira mu maboko y’abasivile ndetse n’abayobozi bari bafunzwe ubwo ubutegetsi bwa Hamdok bwahirikwaga barafungurwa. Nyuma yo gusubizwa ubutegetsi, Hamdok yasabye abaturage ba Sudani gutahiriza umugozi umwe bakirindi icyashyira igihugu cyabo mu kaga, ahubwo bagaharanira ku giteza imbere. Yakomeje avuga ko Sudani irinzwe n’Imana ko ndetse abaturage b’iki gihugu afite ubushobozi bwo kongera kugisubiza mu…

SOMA INKURU

Imfungwa zisaga 700 zatorotse zinica umupolisi

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Mujyi wa Matadi imfungwa 737 zatorotse gereza, zica umwe mu bapolisi bageragezaga kuzitangira. Amakuru dukesha BBC avuga ko izi mfungwa zatorokeshejwe n’abantu babiri bitwaje intwaro bateye gereza zari zifungiyemo bakayifungura. Abagera kuri 300 muri izi mfungwa ngo bahise basatira abapolisi bari batangiye kurasa mu kirere babambura intwaro ndetse banicamo umwe. Ubuyobozi bw’iyi gereza bwatangaje ko yari ifungiyemo abagera kuri 737 nubwo isanganywe ubushobozi bwo kwakira abantu 150.   Source: BBC

SOMA INKURU

Karongi: Icyafashije imiryango 617 kuva mu makimbirane

Mu karere ka Karongi gaherereye mu Ntara y’Uburengerazuba habarurwaga imiryango 1012 yari ifitanye amakimbirane, muri yo 617 yavuye mu makimbirane ubu ibanye neza, bikaba byaragezweho hifashishijwe Inshuti z’umuryango n’abunzi bakorera muri aka karere. Yankurije Immacullée wo muri aka  karere ka Karongi, mu murenge wa Murundi n’umugabo we Munyampundu Evariste, bahoze babana mu makimbirane ariko baje gufashwa bayavamo. Nyuma yo kuganirizwa n’inshuti z’umuryango, Munyampundu yavuze ko yasanze ibyo yakoreraga umugore we byo gukoresha umutungo w’urugo batabyumvikanyeho, kumukubita no kutamufasha imirimo ari ihohoterwa. Ati “Ubu mfata ishoka nkagenda ngatema igiti nkacyasa, mfata…

SOMA INKURU

Ikibazo cyagarutsweho mu nama Nkuru y’Igihugu y’abana ya 15

Mu nama Nkuru y’Igihugu y’abana ya 15, abana basabye inzego zitandukanye kongera imbaraga mu kurwanya amakimbirane yo mu miryango no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana kuko ngo ari intandaro y’ibibazo bikomeye bibangamiye ejo habo heza. Ikibazo cy’amakimbirane mu miryango ni kimwe mu biza ku isonga mu bibangamiye uburere n’ahazaza heza h’umwana, nk’uko ababyeyi ubwabo babigaragaza. Abana basobanura ko byinshi mu bibazo biri mu miryango yabo binabakurikirana kugeza bamwe bigiriye mu buzima bwo ku muhanda. Abashoboye kwiga na bwo ngo bakomeza kugira ibibazo by’imitekerereze ari yo mpamvu basaba inzego bireba kugira icyo…

SOMA INKURU

Icyiciro gishya cy’abaturarwanda kigiye gukingirwa covid-19

U Rwanda rukomeje gushyira ingufu mu ngamba zo guhangana na covid-19, ni muri urwo rwego guhera kuri uyu wa kabiri tariki 22 Ugushyingo 2021, Minisiteri y’Ubuzima itangiza igikorwa cyo gukingira ikindi cyiciro cy’abanyarwanda cyigizwe n’ingimbi n’abangavu cyari cyarahejwe muri iyi gahunda. Nk’ uko MINISANTE ibitangaza, gahunda yo kugeza inkingo za Covid-19 ku ngimbi n’abangavu, ni ukuvuga kuva ku bafite imyaka 12 izatangira kuri uyu wa Kabiri, itangirizwe  mu Mujyu wa Kigali. Uko izagenda igezwa mu tundi turere Minisiteri y’Ubuzinma izakomeza kubimenyekanisha. Itangazo rya MINISANTE rishimangira  ko mu rwego rwo gukomeza…

SOMA INKURU