Uburinganire hagati y’abagabo n’abagore ni uburyo bwo guteza imbere umuryango -Madame Jeannette Kagame


Kuri uyu wa Gatatu, Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko uburinganire hagati y’abagabo n’abagore ari uburyo bwo guteza imbere umuryango binyuze mu bufatanye n’ubwuzuzanye hagati yabo.

Ibi yabitangarije mu nama yitabiriye hifashishijwe ikoranabuhanga, ku bijyanye n’ihame ry’uburinganire irimo kubera muri Tanzania, aho ihuje urubyiruko “You lead summit 2021 “Gender Equality forum.

Abandi bayitabiriye barimo Ministri w’Intebe wa Tanzania, Kassim Majaliwa ndetse n’abayobozi mu nzego zinyuranye mu bihugu byo hirya no hino ku isi.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ari ngombwa ko abantu bumva neza uburinganire n’ubwuzuzanye ndetse n’akamaro kabwo mu iterambere.

Yagize ati “Kugeza uyu munsi imiterere karemano inyuranye y’abagabo n’abagore, akenshi hari abayumva nabi nkaho bivuze igisobanuro cy’ubusumbane kdi yagombye kuba ikimenyetso cy’ubwuzuzanye, uburinganire hagati y’abagabo n’abagore ntibivuga kuzamura icyiciro kimwe muri ibyo, ahubwo bivuze kuzamura umuryango muri rusange, buri ruhande rugahabwa inshingano zafasha kugera kw’iterambere, imibereho myiza ndetse n’umutuzo w’abagize umuryango.”

Madamu Jeannette Kagame yanagaragaje ko mu kongera kubaka igihugu cy’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi , byasabye guhuriza hamwe imbaraga z’abagabo n’abagore.

Ati “Mu kubaka u Rwanda rwa nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, imbaraga z’abantu bose bari bahari zagombaga gukoreshwa. Imbaraga abagore bari bafite, urukundo ntagereranywa baba bafitiye abana babo, byagombaga guhabwa agaciro mu gufasha igihugu muri rusange mu kazi gakomeye cyari gifite ko komora umuryango muri rusange.”

“Impano kuba umugore bitanga ku muryango ni ikinyuranyo cy’urwango n’urupfu, abagore batanga urukundo n’ubuzima. Izo mbaraga nizo zafasha umugabane wamaze ibinyejana uca mu kaga n’ibibazo ariko ukagaragaza ubudatsimburwa n’ubushake bwo  gusohoka mu byo wanyuzemo.”

Madamu Jeannette Kagame yasobanuye ko ku mugabane wa Afurika, abana benshi b’abakobwa bakuwe mu mashuri, bagategekwa kuba abantu bakuru, bashyingirwa bakiri bato, gushaka akazi gahoraho no gutunga imiryango yabo muri rusange.

Ibyo ngo bikomeje gutyo ibihugu bya Afurika ntibyagera ku byo byiyemeje mu cyerekezo cy’iterambere 2063.

Gusa yanashimangiye ko ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba ari bimwe mu bifite gahunda nziza, aho abana biga mu mashuri abanza bigira ubuntu, bigatuma imiryango idahitamo ugomba kwiga hagati y’umuhungu n’umukobwa nk’uko byari bimeze mbere.

Ibi kandi ngo bijyana no gutanga bourse zo kwiga ku banyeshuri, aho yatanze urugero rw’umuryango abereye Umuyobozi w’Ikirenga ”Imbuto Foundation” watanze za bourse zo kwiga ku bihumbi by’abana bo mu miryango itishoboye.

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.