Nyanza: Hahagurukiwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Akarere ka Nyanza kahagurukiye kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina by’umwihariko ku kibazo cy’isambanywa ry’abangavu. Bamwe mu bangavu batewe inda imburagihe batangaje ko badahabwa ubutabera mu gihe batanze ikirego cyo gukurikirana abagira uruhare mu kubasambanya. Umwe yagize ati “Ugatanga ikirego bakakubwira ngo uzagaruke igihe iki n’iki, wagaruka nabwo ntibagikurikirane ukabona barakigendesha gake gake bikagera aho uregwa acika akagenda.” Undi mwangavu watewe inda afite imyaka 16 y’amavuko yagaragaje ko yatanze ikirego ariko agatinda guhabwa ubutabera. Yakomeje ati “Bakambwira ngo wowe wongere uduhamagare nadakora ibyo yadusezeranyije, nabahamagara ntibitabe ni uko rero ncika intege…

SOMA INKURU