YouTube zikwirakwiza urwango zahagurukiwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko ruri mu biganiro na Google bigamije gufunga imiyoboro ya Youtube itambutsa ibiganiro bigamije kubiba amacakubiri. Abanyarwanda bari mu bakoresha internet cyane kuko nibura umwe abarirwa ko akoresha 7% by’amafaranga yinjije ku mwaka agura internet nk’uko byagaragajwe muri Raporo yo mu 2020 y’Ihuriro Mpuzamahanga mu by’Itumanaho, ITU. Nibura kugeza muri Kamena umwaka ushize ikoreshwa rya internet mu Rwanda ryari rigeze kuri 62,3%. Mu byo Abanyarwanda basura kuri internet harimo n’imbuga nkoranyambaga nyamara zabaye umuyoboro unyuzwaho ibiganiro birimo n’ibishobora kugira ingaruka ku buzima n’imibereho y’abantu by’umwihariko abafite…

SOMA INKURU

Amayobera ku gitero cyagabwe i Rutshuru kikabohoza ahahoze ibirindiro bya M23

Kuri iki cyumweru tariki ya 08 Ugushyingo 2021, nibwo hamenyekanye iyubura ry’imirwano ikaze yumvikanyemo imbunda ziremereye yahuje igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abitwaje intwaro bataramenyekana muri Gurupema ya Jomba muri Teritwari ya Rutshuru. Iyi mirwano yatumye abantu babarirwa mu bihumbi bakomeje kwambuka umupaka wa Bunagana bahungira muri Uganda. Amakuru aturuka muri turiya duce avuga ko umutwe wa Mouvement de 23 Mars uzwi nka M23 ariwo wagabye ibitero ndetse unirukana ingabo za Leta ya Congo mu birindiro zari zifite ku musozi wa Chanzu. FARDC ntiremeza ko ari umutwe wa…

SOMA INKURU

Abanze kwikingiza Covid-19 bagiye gutangira kubiryozwa -Min Gatabazi

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi JMV adaciye ku ruhande yatangaje ko abantu bagomba kwikingiza kuko abatazabikora bashobora gutangira kubibazwa, harimo kuba  nta muntu uzajya gutora abajyanama atikingije Covid-19 mu kwirinda hagamijwe kwirinda kuyikwirakwiza. Minisitiri Gatabazi ushima uburyo Abanyarwanda bakomeje kwirinda icyorezo cya Covid-19, avuga ko n’amatora mu nzego z’ibanze arimo gushoboka kubera uburyo Abanyarwanda bakomeje kwirinda, atanga icyizere ko n’amatora y’abajyanama ku rwego rw’akarere azakunda. Agira ati “Abarimu bose barakingiwe, abakozi ba Leta barakingiwe, abanyeshuri muri kaminuza barakingiwe, n’abatarakingirwa barimo gukorerwa gahunda. Abacuruzi mu masoko, mu maduka, abakozi mu mahoteli abo…

SOMA INKURU