Polisi y’u Rwanda yihanije abacurisha ibyemezo kuri Covid-19


Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yaburiye abantu bashobora kuba batekereza gucurisha ibyemezo by’uko bikingije cyangwa bipimishije Covid-19, ko uzafatwa azahanishwa igifungo cy’imyaka itari munsi y’itanu n’ihazabu ishobora kugera ku mafaranga miliyoni eshatu.

CP Kabera yatangaje ibyo anaburira Abaturarwanda muri rusange ko bagomba gukomeza kwirinda Covid-19, nyuma y’uko ibikorwa bitandukanye birimo utubari, ibitaramo n’imikino byongeye gusubukurwa.

Kuri ubu ababishaka bose bemerewe kujya mu kabari bakanywerayo cyangwa kujya mu bitaramo kugeza saa tanu z’ijoro cyane ko ingendo zihagarara saa sita z’ijoro, abafana b’umupira na bo bemerewe kwinjira muri za sitade nk’uko byahoze mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2020, mbere y’umwaduko wa Covid-19.

Mu kiganiro CP Kabera yatanze kuri Televiziyo y’Igihugu kuri uyu wa Mbere tariki 01 Ugushyingo 2021, yavuze ko yumvise hari abantu bahwihwisa ko bashobora gukoresha ibyangombwa by’uko bikingije cyangwa bipimishije Covid-19.

Yagize ati “Hari amakuru dufite ko hari abantu bashobora kuba bahimba ibyangombwa bijyanye no kuba waripimishije cyangwa warakingiwe, nyamuneka ku batwumva, icyo cyaba ari icyaha ntabwo byaba ari ukurenga ku mabwiriza (yo kwirinda Covid-19), impamvu tunabivuga ni uko twumva abantu babihwihwisa”.

Umuvugizi wa Polisi avuga ko umuntu ashobora gucurisha icyangombwa cyo kwinjira muri sitade cyangwa mu gitaramo aho amara amasaha atarenga abiri, ariko akahava ajya muri gereza kumarayo imyaka iri hagati y’itanu n’irindwi, akongeraho n’ihazabu (amande) ibarirwa mu mafaranga hagati ya 3,500,000-5,000,000.

Abajya mu tubari n’utubyiniro bagomba kumenya neza niba aho bagiye hafite ibyangombwa by’uko hemerewe gufungurwa, bakabanza kureba niba bimanitse aho abantu bose bareba. Iyo bitameze bityo umukiriya wagiye kunywerayo na nyiri akabari bose barahanwa, nk’uko CP Kabera abisobanura.

CP Kabera yibukije gahunda ya ‘Gerayo Amahoro’ ko icyo gihe ngo abajyaga mu kabari babaga ari nka babiri, umwe akiyemeza kudakora ku nzoga kugira ngo aze gutwara mugenzi we, cyangwa yagenda ari wenyine akagenda adafite imodoka kugira ngo aze gutega taxi.

Umuvugizi wa Polisi avuga ko muri iki gihe ibyaha byiganje ari ugucuruza mu buryo bwa magendu ibintu bitemewe birimo n’ibitujuje ubuziranenge, hamwe n’abigana ibyangombwa nk’impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Yavuze ko abaturage bakorana na Polisi na bo bakomeje gutanga amakuru aho babona amabwiriza yo kwirinda Covid-19 atarimo kubahirizwa.

Umuziki n’ibindi biteza urusaku rubangamira abaturanyi, na byo ngo ni ibyaha Polisi itazareka guhanira ababirengaho, nk’uko Umuvugizi wayo yakomeje abisobanura.

CP Kabera yavuze ko hari benshi bakomeje gufatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, aho imibare iheruka mu byumweru bibiri byashize ngo yagaragaje abagera ku bihumbi 130.

Yungamo ko kuba abantu bajya mu bitaramo, muri za sitade gufana imipira no kunywera mu kabari kugeza saa sita z’ijoro, ari umusaruro wavuye mu kuba baririnze mu gihe cyose gishize.

 

 

Source:RBA


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.