Perezida Kagame akomeje kuvugira ibihugu byagizweho ingaruka na covid-19


Perezida Paul Kagame yasabye ibihugu bikize ku Isi, kongera imbaraga mu buvugizi no gutera inkunga ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere byashegeshwe na Covid-19 kugira ngo byongere kuzahuka bisubire mu nzira y’iterambere.

Yabitangaje kuri iki Cyumweru i Roma mu Butaliyani ahateraniye Inama ihuza abakuru b’ibihugu 20 bikize ku Isi, G20.

Mu kiganiro cyagarutse ku kubaka ‘Iterambere rirambye’, Perezida Kagame yashimye umwanzuro wafashwe muri Kanama uyu mwaka, n’abaminisitiri ndetse n’aba-Guverineri ba banki nkuru z’ibihugu bigize G20.

Abo bayobozi biyemeje kongerera Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) miliyari 650 z’amadolari, kugira ngo kibashe kurushaho gufasha abanyamuryango bacyo kuzahura ubukungu bwasubijwe inyuma n’icyorezo cya Covid-19.

Perezida Kagame yavuze ko ari umwanzuro mwiza wafashwe, gusa asaba ko harebwa ku gufasha by’umwihariko ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bifite ubukungu bwahungabanye.

Yagize ati “Ni intambwe nziza mu gukemura ikibazo cy’amikoro nubwo hakeneye menshi. Miliyari 21 z’amadolari muri ayo ya IMF ni yo yagenewe ibihugu biri mu nzira y’amajyambere. Turasaba ko yongerwa hagendewe ku bikenewe.”

Perezida Kagame yavuze ko iyi ngoboka yo kuzahura ubukungu, ari ingenzi cyane cyane ku rubyiruko n’abagore.

Ati “Bizafasha mu kwihutisha izahuka ry’ubukungu mu bihugu bidafite ibigega nzahurabukungu. Bizafasha kandi abagore n’urubyiruko, babashe kubona ubumenyi n’imirimo basubire mu murongo w’iterambere.”

Perezida Kagame yakomoje ku zindi ngingo zirimo Intego z’Iterambere rirambye (SDGs), asaba ko zongerwamo imbaraga kugira ngo zizagerweho uko ziyemejwe.

Yasabye kandi uruhare rwa buri wese mu bihugu bigize G20 mu gushyigikira Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi, hagamijwe ko ubucuruzi mpuzamahanga bukorwa neza.

Yavuze ko Inama y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi ku rwego rwa ba Minisitiri iteganyijwe mu kwezi gutaha, ari amahirwe yo kongera kwicara hamwe “tugashyira ibintu by’ingenzi ku murongo”.

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.