Imirire, ibinyobwa n’imigenzereze yafasha ufite VIH SIDA


Umuntu ufite VIH/ SIDA hejuru yo gufata imiti igabanya ubukana bw’iyi virusi agirwa inama yo gufata ifunguro riboneye, kuko bituma agira  ubuzima burambye buzira ibyuririzi bya hato na hato bityo akiteza imbere ndetse n’igihugu muri rusange.

Nubwo nta funguro ryihariye rigenewe abafite virusi itera SIDA, ariko hari amafunguro y’ingenzi kuri bo cyane cyane afasha mu kongerera ingufu ubudahangarwa bwabo.

Tugendeye ku bushakashatsi bunyuranye, tugiye gutangaza  amafunguro nkenerwa ku muntu wamaze kwandura virusi itera SIDA, ndetse n’ufite uwawe wamaze kwandura kuyamutegurira ni ukumwongerera iminsi yo kubaho kandi abayeho neza.

Amafunguro y’ingenzi ku muntu wanduye agakoko itera SIDA

1.Imbuto n’imboga bihagije

Imbuto n’imboga bikungahaye ku bisohora uburozi mu mubiri, bikanongera ubudahangarwa bw’umubiri. Byibuze kuri buri funguro ntihakwiriye kuburaho imboga n’imbuto ku gipimo gihagije.

Bishobotse  byibuze kimwe cya kabiri cy’ibyo uriye cyakabaye kigizwe n’imbuto n’imboga. Amoko yose, azaguha ibyo umubiri ukeneye.

2.Amafunguro akize ku byubaka umubiri (proteines)

Ibyubaka umubiri ni ingenzi kuko ubyifashisha mu gukomeza imikaya no kongerera ingufu ubudahangarwa. Muri byo twavugamo inyama y’iroti, inkoko, amafi,amagi, ibishyimbo n’ubunyobwa, ibi bikaba ari iby’ibanze bibonekamo ibyubaka umubiri. Mu kubitegura umuntu agomba kuzirikana ko atari byiza kuvanga ibyubaka umubiri bikomoka ku matungo n’izituruka mu bimera.

By’umwihariko niba ufite virusi itera SIDA yaratakaje ibiro cyangwa ari ku miti yo ku rwego rwa nyuma mu igabanya ubwandu, ni byiza kwita ku mafunguro akungahaye ku ibyubaka umubiri.

3.Impeke zuzuye

Nk’uko ibinyabiziga bikenera lisansi cg mazutu ngo bigende, niko n’umubiri ukeneye ingufu ngo ubashe gukora. Ibiguha ingufu byo ku rwego rwo hejuru harimo ibinyampeke byuzuye, muri byo twavuga umuceri, ingano, uburo, amasaka bigifite agahu k’inyuma (umuceri n’ingano by’ikigina),  bikungahaye kuri vitamin B zinyuranye na fibres, byose bizwiho kongerera ingufu ubudahangarwa bikanarinda kugira ibinure byirundanya ahantu hamwe cyane cyane mu bitugu no ku nda, bikunze gufata abafata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA.

4. Kugabanya isukari n’umunyu

Byaba biterwa na virusi ubwayo cyangwa imiti, umuntu ufite virusi  itera SIDA aba afite ibyago byinshi byo gufatwa n’indwara zinyuranye z’umutima, isukari nyinshi n’umunyu mwinshi byongera ibyo byago. Niyo mpamvu ari byiza kugabanya amasukari n’ibyo arimo ukabisimbuza imbuto n’imitobe izikomokamo. Umunyu nawo usabwa gufata utarengeje 2.3g ku munsi (ubusanzwe udafite virusi itera SIDA yemerewe garama 5 ku munsi).

5. Gufata ibinyamavuta mu rugero

Nubwo ibinyamavuta nabyo byongerera umubiri ingufu, ariko nanone biba bifite calories nyinshi. Niba udashaka kongera ibiro, bifungure mu rugero ruto. Twavuga nk’amavuta asanzwe, avoka, ubunyobwa n’ ibihwagari.

6. Gufata ibyo kunywa bihagije

Usanga abantu banyuranye badakunze kunywa amazi ahubwo tugashyira imbere ibisembuye. Niba ufite virusi itera SIDA ni byiza kunywa byibuze litiro 2 ku munsi.

Ikindi ni ukwirinda kunywa ibisembuye burundu bigasimbuzwa imitobe umuntu yikoreye ivuye mu mbuto, itongewemo ikindi kintu. Kunywa cyane bituma ibisigazwa by’imiti bisohoka mu mubiri mu gihe cyo kwihagarika.

Hejuru ya biriya biribwa n’ibinyobwa bya ngombwa ku muntu ufite VIH SIDA, ni ngombwa kugira isuku kuko HIV igabanya ubudahangarwa bw’umubiri, cyane ko ibidatera abandi indwara, uwamaze kwandura bishobora kumumerera nabi akaremba.

Amabwiriza agomba kugenderaho ni ugukaraba intoki n’amazi meza n’isabune mbere na nyuma yo kurya. Ibikoresho bikomeretsa yakoresheje abisukure akimara kubikoresha.

Ikindi ni ukwirinda amagi mabisi,  inyama, n’ibikomoka mu mazi (amafi, isambaza,…) bigomba gutekwa kandi hakagenzurwa ko byahiye neza mbere yo kubirya.

Mbere yo gukoresha imboga n’imbuto bigomba kurongwa mu mazi meza.

Ibyo kurya bishaje ni ukubyirinda, hakabaho kwibuka kureba garanti y’ibyaguzwe.

Ibyo kurya byasigaye ni byiza kubanza kubishyushye mbere yo kongera kubirya.

Niba amazi y’aho umuntu ufite virusi itera SIDA atayizeye,  asabwa  guteka aye ajyendane cyangwa akagura apfundikiye.

 

Source:santé.fr

Umwanditsi:NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.