Sudani ibintu bikomeje guhindura isura

Kuri uyu wa mbere tariki 25 Ukwakira 2021, Minisitiri w’Intebe wa Sudani, Abdallah Hamdok, yatawe muri yombi n’Ingabo z’iki gihugu zimufungira iwe mu rugo. Amakuru avuga ko uretse Hamdok uri mu maboko y’igisirikare hari n’abandi bayobozi bakuru b’iki gihugu na bo batawe muri yombi. Bivugwa ko abandi bayobozi batawe muri yombi barimo Minisitiri w’Inganda, Ibrahim al-Sheikh, uw’Itumanaho, Hamza Baloul ndetse n’Umujyanama wa Minisitiri w’Intebe mu bijyanye n’itangazamakuru, Faisal Mohammed Saleh. Umuvugizi w’Akanama kayoboye Sudani muri iki gihe, Mohammed al-Fiky Suliman ndetse na Guverineri w’Umujyi wa Khartoum, Ayman Khalid nabo bari…

SOMA INKURU

Nyanza: Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi hamwe n’abayikoze bashoje urugendo rw’isanamitima

Kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Ukwakira 2021 ni bwo abagera kuri 355 bo mu karere ka Nyanza basoje urugendo rw’isabamitima mu bumwe n’ubwiyunge, igikorwa cyiswe “Kwizihiza Imbabazi” cyahurije hamwe abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’ababiciye.  Kuva muri Gashyantare 2020 nibwo mu karere ka Nyanza hatangijwe umushinga w’isanamitima ugamje gufasha gusubiza mu buzima busanzwe abafunguwe no kubahuza n’abo bahemukiye bagasabana imbabazi ndetse bagakorana n’ibikorwa by’iterambere. Mpungirehe Laurent yahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko amaze gufungurwa yasigaranye ihurizo ryo kwegera umukecuru witwa Nyirantegeyinka Véronique kugira ngo amusabe imbabazi kuko yagize…

SOMA INKURU