Mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hongeye kugaragara icyorezo cya Ebola, aho mu kwezi kumwe batanu bamaze kucyandura mu gihe kimaze guhitana abagera kuri batanu. Inzego z’ubuyobozi muri iki gihugu zatangaje ko Ebola yongeye kugaragara ku wa 8 Ukwakira 2021. Kuva iki gihe imaze kwandurwa n’abantu batanu mu gihe yahitanye batatu. Mu bo bivugwa ko baheruka guhitanwa nayo harimo umugabo w’imyaka 36 wari utuye mu gace ka Kasabinyole muri Beni witabye Imana ku wa Mbere tariki 18 Ukwakira 2021 ndetse ahita ashyingurwa. Kugeza ubu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye…
SOMA INKURUDay: October 20, 2021
Kamonyi: Impanuka yahitanye mwarimu ikomeretsa mugenzi we bikomeye
Impanuka y’ikamyo yabereye mu Murenge wa Musambira mu karerre ka Kamonyi kuri uyu wa kabiri, yahitanye umwarimu inakomeretsa bikomeye mugenzi we bari kumwe mu muhanda bagenda n’amaguru bagiye kwigisha. Iyo mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Nyarusange mu Kagari ka Karengera mu gitondo tariki ya 19 Ukwakira 2021. Ikamyo yari mu muhanda Kigali- Huye ivuye muri Uganda yerekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni yo yagonze abo barimu bari bagiye kwigisha kuri GS Wimana mu Kagari ka Kivumu. Amakuru avuga ko iyo kamyo yataye umuhanda ihita igonga abo barimu babiri,…
SOMA INKURUImpamvu abanyeshuri basaga ibihumbi icyenda batarajya ku ishuri
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini (NESA) cyatangaje ko abanyeshuri basaga ibihumbi icyenda bo mu mwaka wa mbere n’uwa kane w’amashuri yisumbuye bataragera ku ishuri biturutse ku kutishimira ibigo bashyizwemo. NESA ivuga ko zimwe mu mpamvu zishobora kuba zaratumye abo banyeshuri batinda kujya ku ishuri harimo kuba nyuma y’uko bakora ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri abanza ndetse n’icyiciro rusange cy’ayisumbuye bagatsinda, bagahabwa ibigo n’amashami bagomba kwigamo, harimo abataranyuzwe n’aho boherejwe cyangwa ibyo bahawe kwiga ntibabikunde, bigatuma basaba guhindurirwa, bakaba bagitegereje ibisubizo ku busabe bwabo. Dr. Alphonse Sebaganwa ushinzwe ibizamini muri…
SOMA INKURUKicukiro: Hahembwe utugali n’imidugudu yerekanye ubudasa mu gukumira covid-19
Ku wa 18 Ukwakira 2021, mu karere ka Kicukiro, mu murenge wa Kigarama hatanzwe ibihembo bitandukanye birimo na moto ku midugudu n’utugali twahize ahandi mu marushanwa y’ubudasa mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid 19. Mu tugali dutanu tugize Umurenge wa Kagarama hahembwemo dutatu harimo kamwe kegukanye moto izajya ifasha mu gukangurira abaturage kwirinda icyorezo, na ho mu midugudu 38 igize utwo tugali hahembwemo imidugudu itatu gusa. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Bwerankoli, Comanda Gaston, atangaza ko kugira ngo bahagararire abandi ari uko bakurikije inama bahawe na Minisiteri y’ubuzima, ikigo k’igihugu gishinzwe…
SOMA INKURU