Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Minisitiri Dr Bizimana yatangaje ko kuba igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge cyarazamutse kikagera kuri 94.7% bitavuze ko ikibazo cy’ingengabitekerezo ya Jenoside cyarangiye ahubwo gikwiriye guhagurukirwa.
Minisitiri Dr Buzimana yasobanuye ko uturere twa Gasabo, Kicukiro na Huye ari two turangwamo ingengabitekerezo ya Jenoside kurusha utundi, Amajyepfo akaza imbere y’izindi ntara naho abafite imyaka iri hagati ya 36 na 45 akaba ari icyiciro cya mbere irangwamo.
Ibi Minisitiri Dr Bizimana yabitangarije mu mwiherero w’umunsi umwe w’Abadepite bahagarariye FPR-Inkotanyi wabereye i Rusororo ku wa 9 Ukwakira 2021, aho yemeje ko iyo izo dosiye zageze mu bushinjacyaha nabwo bukaregera inkiko biba bigaragaza ko zifite ibimenyetso byerekana ko ibyaha byakozwe.
Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko ingengabitekerezo igera mu mahanga ivuye imbere mu gihugu, ati “Dufite amahirwe ko muri rusange ingengabitekerezo ya Jenoside igabanuka. Ni byo, ariko ntiyashize irahari kandi iteye n’impungenge.”
Imibare igaragaza ko mu 2017/2018, Ubushinjacyaha bwagejeje mu nkiko dosiye 333 z’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside. Mu 2018/2019 zaragabanutse ziba 293, naho mu 2019/2020 zigera kuri 323, zose hamwe ni 949.
Izo dosiye zerekana ko abagabo ari bo barangwaho ingengabitekerezo ya Jenoside cyane kuko abantu 1.172 zarezwemo bose hamwe, bagizwe n’abagabo 884 (bangana na 75,5%) n’ abagore 288 (bangana na 24,5%).
Kicukiro, Gasabo na Huye tuza imbere mu kugira ingengabitekerezo ya Jenoside
Hashingiwe kuri izo dosiye kandi bigaragara ko hari ibice by’igihugu ingengabitekerezo ya Jenoside yiganjemo kurusha ahandi.
Ku rwego rw’uturere, utwo mu mijyi ni two tuza imbere y’utundi mu ho igaragara cyane. Utwo ni Gasabo na Kicukiro tubarizwa mu Mujyi wa Kigali, na Huye iri mu Ntara y’Amajyepfo.
Iyo ntara ni nayo iza imbere y’izindi muri dosiye zashyikirijwe inkiko, Uburasirazuba bukayikurikira, Umujyi wa Kigali, Uburengerazuba naho Amajyaruguru akaza inyuma.
Hagendewe ku byiciro by’imyaka, Abanyarwanda bafite iri hagati ya 36 na 45 ni bo barangwaho ingengabitekerezo ya Jenoside kurusha abandi, aho bihariye 30,9%.
Minisitiri Dr Bizimana yagize ati “Ibi biteye impungenge kuko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye aba bafite imyaka iri hagati ya 10 na 19. Bari urubyiruko abandi ari batoya ariko ubu ni bo igaragaramo cyane.”
Abari hagati y’imyaka 27 na 35 ni cyo cyiciro kiza ku mwanya wa kabiri mu kugira ingengabitekerezo ya Jenoside, aho gifite 22%.
Icyiciro kiza ku mwanya wa gatatu ni icy’abari hagati y’imyaka 46 na 55 cyihariye 18,6%; abari hagati ya 56 na 65 bakayigira ku ijanisha rya 14,3%; naho abarengeje imyaka 65 bayifite kuri 6,2%.
Mu bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, izo dosiye zigaragaza ko abafite ingengabitekerezo yayo bangana na 8%.
Hanagaragajwe ko mu mwaka wa 2019/2020, mu Rukiko Rukuru n’inkiko zisumbuye haburanishijwe imanza 184 z’ingengabitekerezo ya Jenoside mu mezi atandatu. Abazihamirijwemo ibyaha ni 150.
NIKUZE NKUSI Diane