Abashinjwaga kuba intasi bashyikirijwe u Rwanda


Abanyarwanda barimo abagore babiri n’abagabo 18 bose bakaba bari bamaze igihe bafungiwe mu gihugu cya Uganda  bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda, bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba ahagana saa Saa Sita zo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Ukwakira 2021.

Abanyarwanda bagejejwe mu Rwanda barimo abagore babiri n’abagabo 18 bose bakaba bari bamaze igihe bafungiwe muri iki gihugu cy’igituranyi bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda.

Mu minsi ishize u Rwanda rwaherukaga kwakira abandi banyarwanda 14 nabo bari bamaze igihe kinini bafatiwe i Mbarara bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda. Abazanwa abenshi bavuga ko mbere yo gufungwa basabwa kwiyunga ku mitwe y’iterabwoba irimo RNC ya Kayumba Nyamwasa bakabyanga ubundi bagakorerwa iyicarubozo.

Mu minsi ishize mu minsi ibiri ikurikirana, Abanyarwanda babiri biciwe muri Uganda mu buryo butarasobanuka, umwe yishwe mu ijoro rishyira ku Cyumweru tariki ya 29 Kanama mu gihe undi umurambo we wabonetse mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 30 Kanama 2021.

Uwishwe mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru yitwa Ntwari Bahati, yari asanzwe akorera mu Mujyi wa Kampala akazi k’ubukanishi.

Ku rundi ruhande, ku wa 30 Kanama 2021 ahagana saa yine n’igice z’amanywa, Polisi ya Uganda yatangaje ko hari umugabo w’umunyarwanda wabonetse yiciwe mu gace ka Karujanga mu Karere ka Kabale.

Uwo mugabo yari umucuruzi muri ako gace, aho yiciwe ni hafi cyane n’Akarere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru kuko bisaba gukora urugendo ruri munsi ya kilometero imwe.

Bivugwa ko abishe uwo mugabo bari bamaze kumwiba amafaranga arenga miliyoni imwe y’u Rwanda. Bamwishe bamuteye ibyuma umubiri wose.

Theoneste Dusabimana wishwe yari yaravutse mu 1969. Nta muntu n’umwe uratabwa muri yombi akurikiranyweho kugira uruhare muri ubwo bwicanyi. Bivugwa ko yakoranaga n’abantu batatu muri ubwo bucuruzi.

Kuva mu mwaka wa 2017, Abanyarwanda bakorera ibikorwa binyuranye muri Uganda batabwa muri yombi, bagakorerwa iyicarubozo bashinjwa kwitwa intasi. Basabwa kuyoboka umutwe wa RNC kugira ngo barekurwe, abanze bakagirirwa nabi.

 

NIYONZIMA Theogene 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.