Ubushakashatsi bwashyizwe hanze n’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima ‘Rwanda Biomedical Center’ (RBC), bugatangazwa kuya 5 Ukwakira 2021, bugaragaza ko abanyarwanda barenga miliyoni 2, bari hejuru gato ya 1/5 (20.5%) bafite ibibazo byo mu mutwe. Uburwayi bwiganje bamwe bagendana, ni ubw’Agahinda gakabije buza ku isonga ku ijanisha rya 11.9%, ku mwanya wa 2 kagakurikirwa n’Umuhangayiko ku gipimo cya 8.6%. Ku mwanya wa gatatu hakaza ikibazo cy’Ihungabana riterwa n’ibihe bikomeye aba umuntu yaranyuzemo ku ijanisha rya 3.6%. Ku mwanya wa kane haza ikibazo cyo Kunanirwa kwifata ku ngeso runaka n’ijanisha rya 3.6%. Kuri gatanu…
SOMA INKURUDay: October 6, 2021
Karongi: Abarimu bijejwe koroherezwa imibereho
Abarimu bo mu Karere ka Karongi, bijejwe ko mu gihe cya vuba, bashobora gushyirirwaho isoko ryihariye bazajya bahahiramo ku biciro bito, mu rwego rwo kurushaho kwiteza imbere. Ikibazo cy’isoko ryihariye rya mwarimu cyakunze kugarukwaho inshuro nyinshi, aho bamwe mu barimu bakunze kuvuga ko amafaranga bahembwa adahagije bityo bakwiye kugira isoko ryihariye rishobora kubafasha kubona ibyo bakeneye ku giciro gito. Iki kibazo cyanagarutsweho ku munsi mpuzamahanga wa mwarimu wizihijwe mu Karere ka Karongi, aho Umuyobozi w’ako Karere, Mukarutesi Vestine, yavuze ko kiri kuvugutirwa umuti. Yagize ati “Icyifuzo mwatanze cyo kuba mwagira…
SOMA INKURUIburasirazuba hatangiye kongerwa imbaraga z’amashanyarazi
Imiyoboro y’amashanyarazi yubatswe kera mu Turere dutandukanye tw’Intara y’Uburasirazuba ubu yatangiye kongererwa imbaraga ku buryo ihaza abayifatiraho amashanyarazi biyongereye ndetse n’ibikorwa by’ubucuruzi n’inganda ziciriritse ziri muri kariya gace. Ni umushinga watewe inkunga n’u Bubirigi binyuze mu kigo cyawo cy’iterambere (Enabel), ushyirwa mu bikorwa na Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) binyuze muri sosiyete yayo ishinzwe guteza imbere ingufu (EDCL). Umuhuzabikorwa wa gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi mu gihugu Ahimbisibwe Reuben, yatangaje ko uyu mushinga uzavugurura imiyoboro ingana n’ibilometero 194, yongererwe imbaraga ku buryo ibasha guhaza ibikorwa bikenera umuriro mwinshi. Yagize ati…
SOMA INKURU