Ibipimo byafashwe mu nsengero enye byatanze icyizero cyo guhashya covid-19


Kuri iki Cyumweru tariki ya 3 Ukwakira 2021, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyatangaje ko nta bwandu bwaragaragaye mu bipimo 655 byafashwe mu nsengero enye zo mu Mujyi wa Kigali.

Iki gikorwa cyakozwe muri gahunda yo kureba imiterere y’icyorezo cya COVID-19 by’umwihariko ahahurira abantu benshi harimo no mu nsengero na Kiliziya.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kibinyujije ku rukuta rwacyo rwa Twitter, cyatangaje ko ibipimo byafatiwe mu nsengero enye.

Ubwo butumwa bugira buti “Uyu munsi twafashe ibipimo 655 bya COVID-19 mu kiliziya n’insengero mu buryo bukurikira Katedarali St Michel, 143; Zion Temple Gatenga, 201; Restoration Church Kimisagara, 151 na EAR Remera, 160.’’

Busoza busaba abantu gukomeza kwitwararika ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Buti “Nta bwandu bwagaragaye muri ibyo bipimo byose. Dukomeze kwirinda.’’

Ahantu hasengerwa hatangiye gufatirwa ibipimo nyuma y’aho ku wa Gatandatu, Kiliziya Gatolika, Islam n’andi madini yakomorewe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu aho ashobora kuzajya akoresha amateraniro y’amasengesho ya buri munsi mu gihe ubusanzwe hari hemewe aba rimwe mu cyumweru kubera ingamba zo kwirinda COVID-19.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko yakiriye Ubuyobozi bw’Umuryango w’Abayisilamu n’ubwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda busaba kwemerwa gusenga buri munsi nk’uko byari bisanzwe.

Iti “Tumaze kubijyaho inama n’izindi nzego, turabamenyesha ko bemerewe gusenga buri munsi bubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda COVID-19.”

Ku wa 2 Ukwakira 2021 kandi abantu 672 barimo abakozi b’utubari n’abakiliya batugana bapimwe COVID-19 basangwa ari bazima.

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.