MINISANTE ikomeje gufunga ibitaro byigenga

Minisiteri y’Ubuzima, Minisante, yafunze ibitaro byigenga, MBC Hospital, biherereye mu Biryogo ho mu murenge wa Nyarugenge mu karere ka Nyarugenge, byafunzwe nyuma y’igenzura ryakozwe hagaragara ko hari amakosa akomeye atatuma bikomeza gukora. Kuva tariki ya 1 Nzeri 2021 Minisante yatangiye igenzura mu mavuriro yigenga akorera hirya no hino mu gihugu, hagamijwe kureba imikorere yayo kugira ngo arusheho gutanga serivisi nziza. Muri iri genzura harebwa uko imitangire ya serivisi igenda mu kigo, isuku iharangwa, inyubako n’ibindi byose bihakorerwa. Nyuma yo kureba ibi ni ho hafashwe icyemezo cyo gufunga MBC Hospital kuko…

SOMA INKURU

Ibipimo byafashwe mu nsengero enye byatanze icyizero cyo guhashya covid-19

Kuri iki Cyumweru tariki ya 3 Ukwakira 2021, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyatangaje ko nta bwandu bwaragaragaye mu bipimo 655 byafashwe mu nsengero enye zo mu Mujyi wa Kigali. Iki gikorwa cyakozwe muri gahunda yo kureba imiterere y’icyorezo cya COVID-19 by’umwihariko ahahurira abantu benshi harimo no mu nsengero na Kiliziya. Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kibinyujije ku rukuta rwacyo rwa Twitter, cyatangaje ko ibipimo byafatiwe mu nsengero enye. Ubwo butumwa bugira buti “Uyu munsi twafashe ibipimo 655 bya COVID-19 mu kiliziya n’insengero mu buryo bukurikira Katedarali St Michel, 143; Zion Temple…

SOMA INKURU