Kuri uyu wa Mbere, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed yasoje uruzinduko rw’akazi yarimo mu Rwanda kuva kuri iki Cyumweru. Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, Dr Abiy Ahmed yaherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta. Muri uru ruzinduko, minisitiri w’intebe wa Ethiopia yagiranye ibiganiro na perezida Paul Kagame waraye amwakiriye mu biro bye muri village Urugwiro. Nyuma y’ibi biganiro, Dr Abiy Ahmed abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yashimiye perezida Kagame uburyo we n’intumwa yari ayoboye bakiriwe neza, anatangaza ko bagiranye ibiganiro byiza byibanze ku bufatanye bw’ibihugu…
SOMA INKURUDay: August 30, 2021
Umugore warogoye ubukwe bw’umugabo wamutanye abana yijejwe ubutabera
Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, yatangaje ko inzego z’ubutabera zinjiye mu kibazo cy’umugabo uvugwaho kwiba abana yabyaranye n’umugore babanaga mbere ariko batarasezeranye, akaza gukimbirana na we ubwo yamusangaga mu rusengero agiye gusezerana n’undi. Iyi nkuru ikomeje kwibazwaho yagiye ahagaragara kuri iki cyumweru. Amashusho yanyujijwe ku muyoboro wa Youtube wa Afrimax TV yerekana umugore uvuga ko yitwa Dukuzumuremyi Janvière ava mu murima igitaraganya ubwo yari ahamagawe n’uwamubwiye ko umugabo we witwa Niyonsaba Innocent agiye gusezerana. Uwo mugabo ngo babyaranye abana batanu birangira amutanye batatu abandi babiri arabatwara. Ubwo yajyaga gusezerana n’undi mugore…
SOMA INKURU