Kaminuza y’u Rwanda yahaye impamyabumenyi abarangije mu byiciro binyuranye


Kaminuza y’u Rwanda yahaye impamyabumenyi abanyeshuri 8,908 barangije mu byiciro bitandukanye bya kaminuza barimo batanu bahawe impamyabumenyi y’ikirenga, PhD ari nazo nyinshi zitanzwe muri iyi Kaminuza ku nshuro ya mbere.

Umuhango wo gutanga izi mpamyabumenyi wabaye kuri uyu wa 27 Kanama 2021, muri Kigali Conference & Exhibition Village [Camp Kigali] witabirwa na Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, abayobozi mu nzego zitandukanye zirimo na UR.

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof Lyambabaje Alexandre, yasabye abasoje amasomo kuzaharanira gukomeza kuba ab’ingirakamaro ku miryango yabo, igihugu cyabo ndetse bakibuka ko Kaminuza y’u Rwanda ikibakeneye.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yashimye abarangije amashuri umuhate bagiye bagaragaza nubwo bize mu bihe bigoye byo guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya yashimiye abarangije adasize ababyeyi 

Yanashimiye ababyeyi, abibutsa ko igihugu kibakeneye mu gukomeza kuba hafi y’aba bana.

Ati “Tubashimiye ko mwabyaye neza, mukarerera igihugu neza none umusaruro ukaba ugaragaye, ariko nanone turacyabakeneye. Iyi ni intangiriro.”

Yavuze ko igishimishije kuri aba banyeshuri basoje amasomo ari uko bize mu buryo bw’ikoranabuhanga ku buryo byafashije UR kwimakaza ikoranabuhanga mu bikorwa byayo byose.

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.