Charles Mchacha wahoze ari Minisitiri ushinzwe ibijyanye no kuhira muri Malawi, yatawe muri yombi ashinjwa gukoresha amafaranga ya Leta mu kwezi kwa buki. Uyu mugabo wahoze ari Minisitiri kubwa Perezida Peter Mutharika, ashinjwa kuba yarakoresheje amafaranga ya Leta yishimisha muri hotel iri mu mujyi wa Blantyre uhereye mu Majyepfo ya Malawi, akabikora ari kumwe n’umugore we bari bamaze iminsi barushinze. BBC yatangaje ko hari abandi bayobozi babiri bakuru muri Guverinoma batawe muri yombi. Urwego rushinzwe kurwanya ruswa muri icyo gihugu rwatangaje ko bazajyanwa mu rukiko bashinjwa ibyaha birimo gukoresha ububasha…
SOMA INKURUDay: August 27, 2021
Dore urutonde rw’abashinjwa kugambanira Afghanistan
Umusirikare ufite ipeti rya General mu ngabo za Afghanistan, Sami Sadat, yashinje Donald Trump na Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse n’uwahoze ari perezida w’igihugu cye, Ghani Ashraf,gusenya igihugu bakagisiga mu maboko y’Abatalibani. Intandaro ya byose yavuze ko ari amasezerano y’amahoro uwari Perezida wa Amerika Donald Trump yagiranye n’AbatalibanI muri Gashyantare 2020, yo kuvanayo ingabo ikikura mu kibazo cy’ubwumvikane buke hagati y’izi nyeshyamba na Leta ya Afghanistan. Sadat yavuze ko na Perezida Ghani yagurishije igihugu asezeranya Abatalibani ko bazagirana amasezerano, bakaba ishyaka aho kuba umutwe w’iterabwoba.…
SOMA INKURUKaminuza y’u Rwanda yahaye impamyabumenyi abarangije mu byiciro binyuranye
Kaminuza y’u Rwanda yahaye impamyabumenyi abanyeshuri 8,908 barangije mu byiciro bitandukanye bya kaminuza barimo batanu bahawe impamyabumenyi y’ikirenga, PhD ari nazo nyinshi zitanzwe muri iyi Kaminuza ku nshuro ya mbere. Umuhango wo gutanga izi mpamyabumenyi wabaye kuri uyu wa 27 Kanama 2021, muri Kigali Conference & Exhibition Village [Camp Kigali] witabirwa na Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, abayobozi mu nzego zitandukanye zirimo na UR. Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof Lyambabaje Alexandre, yasabye abasoje amasomo kuzaharanira gukomeza kuba ab’ingirakamaro ku miryango yabo, igihugu cyabo ndetse bakibuka ko Kaminuza y’u…
SOMA INKURUAbaturiye mpazi baba bagiye kubona igisubizo kirambye
Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwatangaje ko imiryango ituriye ruhurura ya Mpazi bigaragara ko iri mu manegeka mu Karere ka Nyarugenge, igiye gutuzwa mu nzu zitekanye kandi zubatswe mu buryo bugezweho. Iyi nyubako igizwe n’inzu 28 biteganyijwe ko ishobora gutuzwamo imiryango 90. Ije nyuma y’indi yayibanjirije yari igizwe n’inzu 10 yatujwemo imiryango umunani ikaba ifite agaciro ka miliyoni 100 Frw. Ubusanzwe iyo imvura iguye ari nyinshi iyi ruhurura ihuriweho n’imirenge itandukanye, Nyamirambo, Gitega na Kimisagara ishobora gushyira ubuzima bw’abayituriye mu kaga bitewe nuko ikunze kuzura ndetse byinshi bikangirika. Umuyobozi ushinzwe igenamigambi…
SOMA INKURUBiraca amarenga ko Rutahizamu Christiano agiye kwerekeza mu yindi kipe
Rutahizamu w’Umunya-Portugal, Cristiano Ronaldo, yamaze kumvikana na Manchester City yo mu Bwongereza, ariko ubu hakenewe ko Juventus yemera kumugurisha kuko akiyifitiye amasezerano y’amezi icumi. Ibinyamakuru byo muri Portugal byatangaje ko Cristiano Ronaldo yamaze gufata icyemezo cyo kuva muri Juventus yo mu Butaliyani ndetse yamaze kuyisaba kumugurisha. Ikipe bivugwa ko yamaze kumvikana n’uyu mukinnyi ni Manchester City yo mu Bwongereza, aho yamuha amasezerano y’imyaka ibiri, akajya abona miliyoni 15€ ku mwaka. Gusa, kugira ngo ibyo byose birangire ni uko Manchester City igomba kumvikana na Juventus uyu mukinnyi ayifitiye amasezerano y’amezi 10…
SOMA INKURUIngamba nshya Zimbabwe yashyize mu bikorwa hagamijwe guhangana na covid-19
Zimbabwe yatangiye gukingira Covid-19 abana b’imyaka 14 ndetse ubu abantu bakingiwe byuzuye nibo bemerewe kujya kurira muri restaurants. Ni umwanzuro wafashwe ugamije gushishikariza abantu kwikingiza iki cyorezo vuba bishoboka. Minisitiri ushinzwe itangazamakuru mu gihugu, Monica Mutsvangwa, yatangaje ko nyuma y’inama z’abaganga, igihugu cye kigiye gukingira n’abana bari hagati y’imyaka 14 na 17. Abari basanzwe bakingirwa ni abari hejuru y’imyaka 18. Restaurants izajya igibwamo n’umuntu wagaragaje ko yikingije inkingo zombi ndetse mu minsi ishize abantu bikingije byuzuye nibo bemerewe kujya gusengera mu materaniro. Hafi miliyoni 2,5 z’abanya-Zimbabwe bangana na 16% bamaze…
SOMA INKURU