Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri taliki ya 24 Kanama 2021, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yitabiriye umukino w’irushanwa rya Afrobasket 2021 wahuzaga u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Ku nshuro yaryo ya 30, kuri uyu wa Kabiri ni bwo iri rushanwa rya FIBA AfroBasket ryatangiye rikazarangira ku wa 5 Nzeri 2021. Umukino watangije irushanwa ku mugaragaro, u Rwanda rwatsinze RDC n’amanota 82 kuri 62. Ni umukino wabanjirijwe n’indi mikino irimo uwahuje ikipe ya Tunisia ifite igikombe giheruka cya 2017, aho yatsinze ikipe y’igihugu…
SOMA INKURUDay: August 24, 2021
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Tanzania, General Venance Mabeyo mu Rwanda
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 24 Kanama 2021, nibwo Umugaba Mukuru w’Ingabo za Tanzania, TPDF, General Venance Mabeyo hamwe n’abamuherekeje bageze mu Rwanda bakirirwa na Minisitiri w’Ingabo Maj Gen Murasira Albert hamwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Kazura Jean Bosco n’abandi bayobozi bakuru muri RDF. Umugaba Mukuru w’Ingabo za Tanzania, TPDF, General Venance Mabeyo uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri yakiriwe na Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Murasira Albert, ku biro bya Minisiteri y’Ingabo biri ku Kimuhurura. Gen Mabeyo ari i Kigali kuva…
SOMA INKURUNsengiyumva wamamaye nka Gisupusupu yasabiwe gukomeza igihano
Nsengiyumva Francois wamamaye nka Gisupusupu mu muziki nyarwanda, akaba amaze iminsi akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu, yari yajuririye icyemezo cy’ifungwa by’agateganyo, ariko ubushinjacyaha bwakomeje gusabira uyu mugabo gufungwa. Ubushinjacyaha bwasabye umucamanaza gukomeza gufunga Gisupusupu mu rubanza rwabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, umucamanza ari mu rukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare mu gihe Nsengiyumva Francois yari muri Gereza ya Rwamagana aho asanzwe afungiwe naho Umwunganira mu mategeko Me Nizeyimana Boniface we yari mu biro bye mu mujyi wa Kigali. Nsengiyumva Francois yabwiye umucamanza ko yajuririye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze kuko atemera icyaha akurikiranyewho. Nsengiyumva ati “Ntabwo…
SOMA INKURUSudani: Perezida Omar al-Bashir ibintu bikomeje kuba bibi, inshuti ze n’umuryango we badasigaye
Urutonde rw’abafite konti zafatiriwe harimo abahoze ari inshuti za Perezida Omar al-Bashir wahiritswe ku butegetsi ndetse n’abo mu muryango we. Ibi byakozwe na Banki Nkuru ya Sudani yafatiriye konti za banki z’abantu 161 bakekwaho uruhare mu gukoresha amafaranga yabo mu gushaka guhungabanya urwego rw’ubukungu rw’icyo gihugu. Ni umwanzuro wafashwe nyuma y’iperereza ryakozwe na Komite yashyizweho ngo icukumbure ku ruhare rw’abari bagize ubutegetsi bwa Omar Bashir wahiritswe muri Mata 2019 nyuma y’imyaka 30 ayobora icyo gihugu. Mu byatumye izo konti zifatirwa, RFI yatangaje ko ari ibikorwa biteye inkeke byagiye bizikorerwaho guhera…
SOMA INKURUMu byihutirwa harimo gutangira gukora inkingo mu gihugu-Dr Emile Bienvenu
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe ubugenzuzi bw’Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda, FDA, Dr Emile Bienvenu, yatangaje ko mu byihutirwa mu nshingano yahawe harimo gutegura ibikorwa bisabwa ngo gahunda yo gukora inkingo imbere mu gihugu igerweho. Dr Bienvenu yemejwe nk’Umuyobozi wa FDA n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 11 Kanama. Yashyizwe muri izi nshingano mu gihe u Rwanda ruri mu myiteguro yo gutangiza ibikorwa byo gukora inkingo ruhereye ku za Covid-19. Mu kiganiro yagiranye na Newtimes, yavuze ko mu biri mu nshingano za FDA nta na kimwe kizirengagizwa ariko hari ibyihutirwa kurusha ibindi. Muri…
SOMA INKURUPhizer yemejwe nk’urukingo rwa covid-19 bidasubirwaho
Ikigo gishinzwe imiti n’ibiribwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (FDA) cyemeje Pfizer burundu nk’urukingo rwa COVID-19. BBC yatangaje ko FDA yahaye Pfizer icyo cyemezo nyuma y’isuzuma ryakorewe ku bakabakaba ibihumbi 44, bikagaragara ko rubarinda iyo ndwara ku gipimo cya 91%. Komiseri w’icyo kigo, Janet Woodcock, yavuze ko abantu bashobora “kwizera byimazeyo” urwo rukingo ruzajya rwitwa “Comirnaty” ku isoko, kuko rutekanye cyane, rukora neza kandi rugakorwa mu buryo buzira inenge. Rubaye urwa mbere rwemejwe burundu kuko kimwe n’izindi rwakoreshwaga nko gutanga ubutabazi bw’ibanze. Ni na rwo rutanzwe mu gihe kiri…
SOMA INKURU