Urukiko Rukuru, Urugereko Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka, rwatangaje ko isomwa ry’urubanza rwa Paul Rusesabagina n’abo areganwa na bo ryimuriwe kuwa Mbere tariki ya 20 Nzeli 2021 saa tanu z’amanywa.
Ku wa Gatatu w’iki cyumweru ni bwo ni bwo Urwego rw’ubucamanza mu Rwanda rwemeje ko urubanza rwa Rusesabagina Paul n’abo bareganwa ibyaha by’iterabwoba bishamikiye ku bikorwa by’Umutwe wa MRCD-FLN, rutagisomwe kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Kanama 2021.
Impamvu ivugwa ko yateye kwimura iyo taliki ni ukuba Urukiko rutararangiza kwandika urubanza kuko ruhuza abantu benshi kandi rukaba rugomba kwandikanwa ubushishozi.
Mu iburanishwa ryapfundikiwe ku wa 22 Nyakanga uyu mwaka, Ubushinjacyaha bwasabiye ibihano bitandukanye ababuranyi ndetse bushimangira n’indishyi zikwiye guhabwa abagizweho ingaruka n’ibyo bitero.
Ubushinjacyaha bwasabiye Rusesabagina Paul igihano cyo gufungwa burundu nyuma yo kugaragaza ko ahamwa n’uruhurirane rw’ibyaha icyenda birimo iby’ubwicanyi n’ubugome byakozwe n’umutwe w’iterabwoba wa MRCD-FLN yashinze akanawubera umuyobozi.
Rusesabaginauri mu bashinze Ishyaka MRCD ari na ryo ryaje gushinga umutwe witwaje intwaro wa FLN (Forces de Libération Nationale), wagabye ibitero byishe abaturage mu Rwanda ndetse bikanabasahura mu myaka ya 2018 na 2019.
Byagabwe cyane cyane mu nkengero z’ishyamba rya Nyungwe mu Turere twa Nyaruguru na Nyamagabe, ndetse no mu Karere ka Rusizi.
Nsabimana Callixte (Sankara) wahoze ari Umuvugizi na Visi-Perezida w’umutwe w’iterabwoba wa MRCD-FLN, yasabiwe gufungwa imyaka 25 , ubushinjacyaha buvuga ko habayeho inyoroshyo kuko atigeze agorana mu kwemera ibyaha akurikiranyweho bijyanye n’igihano cy’igifungo cya burundu.
Herman Nsengimana wasimbuye ‘Sankara’ ku buvugizi bwa FLN, we yasabiwe gufungwa imyaka 20. Ubushinjacyaha bwasabye urukiko gusuzuma ubwiregure bwe maze rukemeza ko atemeye ibyaha bityo ntazagabanyirizwe ibihano.
Abandi 18 bareganwa n’abo bagabo bari ku ruhembe rw’imbere mu bitero byagabwe mu Majyepfo y’u Rwanda mu 2018 no mu 2019 bagiye basabirwa ibihano bitandukanye bijyanye n’uburemere bw’ibyaha bakurikiranyweho bifitanye isano n’ibyo bitero by’iterabwoba.
ubwanditsi@umuringanews.com