Perezida Samia Suluhu mu Rwanda, uruzinduko rwitezweho byinshi


Kuri uyu wa mbere tariki 2 Kamena nibwo Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yasesekaye i Kigali, uru ruzinduko rwe rw’imisi ibiri rukaba rwitezweho byinshi mu iterambere ry’u Rwanda. 

Uru ruzinduko rwa Perezida Samia, rwitezweho ko ibihugu byombi bisinyana amasezerano y’imikoranire agamije iterambere mu ngeri zitandukanye.

Perezida Samia wagiye ku butegetsi muri Werurwe uyu mwaka wa 2021, asimbuye nyakwigendera John Pombe Magufuri, yageze mu Rwanda muri iki  gitondo, akaba yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, akaba yaherukaga mu Rwanda muri 2016 akiri visi perezida ubwo yari yitabiriye inama ya AU.

Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe mu Rwanda, Samia araza kwakirwa na Perezida Kagame muri Village Urugwiro bagirane ibiganiro no muri Kigali Convention Centre mu musangiro.

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, byitezwe ko Petezida Samia na Perezida Kagame bazasura inganda zitandukanye zikorera mu cyanya cyahariwe inganda kiri i Masoro.

Perezida Samia Suluhu Hassan yageze i Kigali mu ruzinduko rwe rw’iminsi ibiri mu Rwanda

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, niwe wakiriye Suluhu ubwo yageraga i Kanombe

Perezida Samia Suluhu Hassan yaherukaga mu Rwanda mu 2016. Icyo gihe yari Visi Perezida wa Tanzania, yari yitabiriye inama ya AU

ubwanditsi@umuringanews.com

IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.