Jabana: Abafite VIH SIDA bagizweho ingaruka na Covid-19 bagenewe ubufasha

Muri ibi bihe isi n’u Rwanda rudasigaye byibasiwe n’icyorezo cya Covid-19, inzego zinyuranye z’abaturage zagezweho n’ingaruka z’iki cyorezo, ariko bigeze ku bafite virusi itera SIDA batishoboye kandi bafata imiti biba ibindi biturutse ku kubura ibiribwa byanaboneka bikaba ari bike, bikaba byarabaye ikibazo gikomeye kuko iyo ufata imiti atabonye  ibiribwa nayo ubwayo iramuzahaza.  Ibi byagarutsweho n’abagenerwabikorwa b’umuryango utari uwa leta wita ku mibereho y’abaturage, ubukungu n’iterambere  “Community Socio-Economic Development Initiatives CSDI” watewe inkunga na AHF Rwanda, ubwo bashyikirizwaga inkunga y’ibiribwa, ibikoresho by’isuku n’ibyo kwirinda COVID-19, ku wa 17 Mata 2021. Iyonkunga…

SOMA INKURU

Sobanukirwa n’urugamba rwo kubaho bwa kabiri kwa Afurika rwatangijwe na Lambert

Umuyobozi w’intambara ya mbere y’ubukungu bw’Afurika igamije ukwigenga kwa Afurika mu bukungu  Bwana Charles N. Lambert yatangije ibikorwa bigamije ukuvuka gushya kwa Afurika kuzwi kandi ku izina rya Afurika yongeye kubaho binyuze muri gahunda nshya y’ubukungu izwi nka  “Compassionate Capitalism”. Lambert avuga ko Afurika yavutse bwa mbere ubwo yabonaga ubwigenge ariko ko kuri iyi nshuro ikeneye kongera kuvuka bwa kabiri. Kuvuka bwa kabiri Lambert avuga ko bizashyiraho uburyo bwo kumenya Abanyafurika abo aribo mu gihe bidashingiye ku ngaruka z’abakoloni. Kuvuka bwa kabiri kwa Afurika nibyo bizashyiraho igishushanyo mbonera cy’iterambere ry’abaturage.…

SOMA INKURU