USA: Joe Biden akoze amateka mu bayoboye bose iki gihugu cy’igihangage


Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Joe Biden kuri uyu wa Gatandatu yabaye uwa mbere mu bayoboye iki gihugu, wemeje ko ubwicanyi bwakorewe Abanya-Armenia muri 1915 ari Jenoside.

Inkuru dukesha The Gaurdian igaragaza ko ubu bwicanyi bwabaye muri 1915 ubwo Abanya-Turikiya babarizwaga mu cyiswe Ottoman bashinje abakristu b’Abanya-Armenia ubugambanyi nyuma yo gutsindwa bikomeye n’ingabo z’u Burusiya.

Icyo gihe ibihumbi by’Abanya-Armenia byarishwe abandi nabo bicwa n’inzara n’inyota kubera koherezwa mu butayu.

Ubu bwicanyi bwabaye mu minsi ya nyuma y’ubwami bwa Ottoman (Empire Ottoman), ubu bwami bwaje guhinduka Turikiya yo muri iki gihe.

Abantu batandukanye bagiye bagaragaza ko iyi ari Jenoside yabaye muri iki gihe gusa Turikiya ikabyamaganira kure, mu bihe bitandukanye abantu babaga biteze ko Amerika izavuga ko iyi ari Jenoside ariko bagaheba.

Ubwo Abanya-Armenia batangiraga kwibuka ababo baguye muri ubu bwicanyi, kuri uyu wa Gatandatu Biden yasohoye itangazo rigaragaza ko ubu bwicanyi ari Jenoside yakozwe.

Ati “Turibuka ubuzima bw’abo bose bapfiriye muri Jenoside yakorewe Abanya-Armenia mu gihe cya Ottoman, kandi twongeye kwiyemeza gukumira ko ubwicanyi ndengakamere nk’ubwo bwakongera kubaho ukundi”.

Kwemeza ko iyi ari Jenoside benshi bagiye bavuga ko bizangiza umubano wa Turikiya n’Amerika, gusa Biden we yavuze ko ibi yabikoze kugira ngo ubwicanyi nk’ubu butazongera kubaho, ko atagambiriye kugira uwo ashinja.

Turikiya ntiyigeze yakira neza iri tangazo kuko yo yemeza ko ibyabaye ari ubwicanyi bw’ingendakamere ariko atari Jenoside, kuko ngo hari n’abayisilamu baguye muri ubu bwicanyi.

Ubu bwicanye bwagiye bushidikanwaho cyane, no ku mibare y’ababuguyemo, Abanya-Armenia bavuga ko abantu hafi miliyoni 1,5 bapfuye. Turikiya ivuga ko abapfuye bagera hafi ku 300 000.

Ababanjirije Biden barimo Obama na Donald Trump bagiye birinda gukoresha ijambo ‘Jenoside’ banga gusubiza irudubi umubano wa Amerika na Turikiya.

 

Source: igihe 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.