USA: Abirabura bakomeje kuraswa bakicwa


Umukobwa w’Umwirabura w’imyaka 16, Ma’Khia Bryant, yarasiwe n’abapolisi mu Murwa mukuru wa Leta ya Ohio, Columbus, muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, ahita apfa.

BBC yatangaje ko uwo mwana yarashwe nyuma yo kugaragara afashe icyuma mu ntoki asatira ahari hahagaze itsinda ry’abandi bakobwa basakuzaga bavuga ko agiye kugitera umwe muri bo, polisi igerageje kumuhagarika arabyanga.

Urupfu rw’uyu mwana rwabaye mu masaha make Derek Chauvin wahoze ari umupolisi muri Minneapolis ahamijwe urupfu rwa George Floyd, ibintu byatangaga icyizere ko haba hagiye kuboneka umucyo ku mpfu za hato na hato zikorwa n’abapolisi b’Abazungu barasa Abirabura.

Imyigaragambyo yo kwamagana ubwo bwicanyi yahise itangirizwa aho uwo mwana yarasiwe, ndetse no ku mbuga nkoranyambaga batangiye kwamagana ubwo bwicanyi bakoresheje intero (hashtag) ya #BlackLivesMatter.

 

Source: BBC


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.