Ibibazo byagejejweho Minisitiri Gatabazi mu Ntara y’Iburasirazuba

Kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Mata 2021, nibwo  Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yatangiye urugendo rw’iminsi itatu mu Ntara y’Iburasirazuba aho ari gusura uturere dutandukanye. Mu Karere ka Kayonza uyu muyobozi yasuye imirima y’abaturage bo mu Murenge wa Ndego ahari ubutaka burenga hegitari 200 bwahujwe buhingwaho ibigori ndetse binateganyijwe ko hazakorerwa ibikorwa byo kuhira, ariko bamugejejeho ikibazo cy’ingutu bahuye nacyo. Muri uyu Murenge wa Ndego ahahujwe ubutaka burenga hegitari 200 hari ikibazo cya nkongwa yatangiye kumunga ibigori bitaranakura ku buryo buteye inkenke. Abaturage banyuranye batangaje ko batera…

SOMA INKURU

USA: Abirabura bakomeje kuraswa bakicwa

Umukobwa w’Umwirabura w’imyaka 16, Ma’Khia Bryant, yarasiwe n’abapolisi mu Murwa mukuru wa Leta ya Ohio, Columbus, muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, ahita apfa. BBC yatangaje ko uwo mwana yarashwe nyuma yo kugaragara afashe icyuma mu ntoki asatira ahari hahagaze itsinda ry’abandi bakobwa basakuzaga bavuga ko agiye kugitera umwe muri bo, polisi igerageje kumuhagarika arabyanga. Urupfu rw’uyu mwana rwabaye mu masaha make Derek Chauvin wahoze ari umupolisi muri Minneapolis ahamijwe urupfu rwa George Floyd, ibintu byatangaga icyizere ko haba hagiye kuboneka umucyo ku mpfu za hato na hato zikorwa n’abapolisi…

SOMA INKURU

Icyo Sena ivuga ku rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda

Inteko Rusange ya Sena yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu bwiyunge bw’Abanyarwanda nyuma yo kugezwaho raporo ku bushakashatsi ku gipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge, n’iy’isuzuma rya ‘Ndi Umunyarwanda’ byo muri 2020. Iyo raporo ya Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) yagejejwe ku Basenateri ku wa Gatatu tariki ya 21 Mata 2021, igaragaza ko intambwe y’ubwiyunge mu Rwanda igeze kuri 94.7% nk’uko byagaragaye mu bushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2020. Ni mu gihe ibipimo bigaragaza ko intambwe y’ubwiyunge mu Rwanda ikomeje kuzamuka ugereranyije n’uko byari bimeze mu mwaka wa 2010 aho byari kuri…

SOMA INKURU