Perezida wa Ibuka mu Busuwisi, Murangira César yatangaje ko kuba hari abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babasha gutanga ubuhamya, babikesha ubutwari bw’ingabo za FPR Inkotanyi zabarokoye zigahagarika na Jenoside.
Yabitangaje mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, wabereye mu ngoro y’ibiro by’umuryango mpuzamahanga (Loni) i Genève mu Busuwisi.
Uwo muhango witabiriwe na Tatiana Vlovaya, Umuyobozi mukuru w’ibiro by’Umuryango w’Abibumbye i Géneve na Ambasaderi Marie Chantal Rwakazina, uhagarariye u Rwanda mu Busuwisi no mu biro bya Loni i Genève .
Habanje umuhango wo gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri imbere y’amarembo y’ibiro bya Loni i Genève. Abayobozi batandukanye bahatangiye ubutumwa barimo Ambasaderi Rwakazina, Tatiana Vlovaya, Beatrice Ferrari, Uyobora ibiro bireba imibanire mpuzamahanga muri Kanto ya Genève, Frédérique Perler wungirije umuyobozi mukuru w’umujyi wa Genève, Rafaela Trochéry, Nathalie Arnoid na Line Behr, bagize umuryango urwanya ivangura ry’amako n’ibinyoma bijyana nabyo.
Mu bandi batanze ubutumwa harimo Leon Saltiel wo mu muryango w’Abayahudi urwanya irondamoko, Yves Cyaka uyobora Diaspora nyarwanda mu Busuwisi na Marie-Noelle Kamikazi, wungirije umuyobozi w’umuryango Urunana wo mu Busuwisi.
Perezida wa Ibuka Suisse, Murangira César yavuze ko kwibuka ari uburyo bwo guha icyubahiro inzirakarengane zishwe zizira uko zavutse, no guharanira kongera kubaho ku barokotse.
Ati “Ni uburyo bwo kugarura abacu bishwe icyubahiro natwe tukifatanya ngo tubeho dushyize hamwe nk’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi.”
Yakomeje agira ati “Uyu munsi uratwibutsa imyaka 27 ishize, Guverinoma y’abicanyi bafite ingengabitekerezo ya Hutu Power bakoze ishyano, ibintu bakoze bateguye neza barangije barabinoza, bica igice kimwe cy’abanyarwanda b’Abatutsi. Ntabwo bishwe kuko bakoze icyaha runaka, ahubwo kuko bavutse ari Abatutsi.”
Murangira yavuze ko abatutsi basaga miliyoni bishwe amahanga yose arebera, ntiyagira icyo akora ngo atabare, bikaba “byarabaye guteshuka bikomeye ku ntego n’imikorere umuryango w’abibumbye ugenderaho, washyiriweho.”
Yavuze ko ingabo za FPR Inkotanyi ari zo zahagobotse zihagarika Jenoside. Murangira, yongeyeho ko no kuba hari abarokotse Jenoside babasha gutanga ubuhamya, babikesha ingabo za FPR Inkotanyi zabarokoye.
Ati “Uyu munsi dufite abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babasha gutanga ubuhamya kubera ko habayeho ko Ingabo za FPR zonyine zarwanyaga Interahamwe na Leta y’abicanyi, zikabasha kurokora bamwe muri bo. Abacitse ku icumu nta magambo ahagije yo kubashimira babona.”
Murangira yongeyeho ko nyuma y’imyaka 27 Jenoside ikozwe, ubutabera bugikenewe ngo abayigizemo uruhare bose bahanwe. Yagarutse ku bapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko ababikora ari umugambi muremure wa Jenoside ugikomeje.
Ati “Nyuma y’imyaka 27 turacyahura nabo. Usanga barafashe intera kurusha mbere, ariko uyu ni wa mugambi bakoze wo kwica ugikomeza mu bundi buryo, kuko nyuma yo kwica, habaho guhakana no gushaka guhisha ibimenyetso.”
Yongeyeho ati “Turagenda tubona cyane abana barerewe mu rwango rw’abakoze Jenoside yakorewe Abatusi bagenda bakoresha imbuga nkoranyambaga mu gupfobya no guhakana ibyo abo mu miryango yabo bakoze. Hari kandi n’inshuti zabo zibafasha kwatsa umuriro w’urwango barimo Abanyaburayi n’Abanyafurika.”
Yavuze ko bibabaje kuba ibihugu bike aribyo bibasha guhana abo bapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yasabye amahanga kutongera gutsindwa nkuko byagenze bananirwa guhagarika Jenoside, nibura bagashyiraho amategeko ahana abayipfobya n’abayihakana.
Murangira yashimye Urwego Mpuzamahanga rwashyiriweho gukora imirimo y’insigarira y’inkiko Mpanabyaha (IRMICT), uburyo rukomeje guhiga no kugeza mu butabera abanyarwanda bakekwaho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yashimye umucamanza w’urwo rukiko, Carmel Agius n’umushinjacyaha Serge Brammertz n’abo bafatanya kuba “harakozwe ibishoboka byose hagatabwa muri yombi Kabuga Félicien ubu urubanza rukaba rukomeje,. Habayeho no kwanga kurekura Théoneste Bagosora.”
Icyakora, Murangira yavuze ko hagikenewe imbaraga ngo n’abandi bakekwaho uruhare muri Jenoside bihishe mu mahanga batabwe muri yombi. Yatanze ingero z’abakidegembya mu Bwongereza, u Bufaransa, u Budage, Norvège, Denmark, Suède, u Buholandi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Afurika n’ahandi.
Ati “Iyo urebye uko igihe kigenda gishira, niko abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bagenda bapfa badashyizwe imbere y’inkiko ngo bacibwe urubanza. Ntabwo Jenoside yakorewe Abatusi yahagaritswe n’ibihugu biri muri ONU, Abayirokotse bakagombye guhabwa ubutabera, ababiciye bidegembya hirya no hino ku Isi bagafatwa bagacirwa imanza.”
Yashimye kandi uburyo Guverinoma y’u Rwanda yita cyane ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bakababa hafi mu bushobozi buke igihugu cyari gifite.
Murangira yavuze ko hari ibibazo abarokotse Jenoside bagihura nabyo bikeneye gukemurwa birimo abatagira amacumbi n’abafite ashaje akeneye gusanwa, ihungabana, ubuvuzi n’ibindi. Yavuze ko hakenewe ubuvugizi kugira ngo bibonerwe igisubizo.
Muri uyu muhango, humviswe ubuhamya bwa Nadia Galinier warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi afite imyaka itandatu akarokokana na murumuna we Katia wari ufite imyaka ine y’amavuko.
Mu buhamya bwe, Nadia yavuze ibihe bikomeye yibuka yanyuzemo birimo kwicirwa ababyeyi mu maso i Remera mu mujyi wa Kigali.
Nubwo yanyuze muri ubwo buzima bubi, yishimira ko yarokotse kandi akiyubaka, akaba ariho anafite icyizere cy’ejo hazaza.