RBC yahawe inkunga mu rwego rwo guhangana na Covid-19

Mu rwego rwo gukomeza guhangana na Covid-19, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Werurwe Imbuto Foundation yahaye inkunga Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima “RBC” igizwe n’imashini 2 zifashishwa mu gupima COVID-19. Umuyobozi wa Imbuto Foundation Sandrine Umutoni, yatangaje ko iyo nkunga yaturutse ku nshuti zabo, nabo bakaba bishimiye gufasha urwego rw’ubuzima mu kazi k’indashyikirwa rukora ko guhangana na COVID-19. Yagize ati “Umuryango Imbuto Foundation urashimira cyane umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya RDB, Fisher Itzak ku bw’iki gikorwa cy’indashyikirwa, tukaba twashoboye kubagezaho ibi bikoresho”. RBC ikaba yashimiye iyo nkunga kuko ngo izabafasha gukomeza…

SOMA INKURU

Perezida John Pombe Magufuli yatabarutse

Inkuru itunguranye yatangajwe kuri Televiziyoy’Igihugu cya Tanzania, kuri uyu mugoroba wo kuwa Gatatu tariki 17 Werurwe 2021, ni urupfu rw’uwari Umukuru wa Tanzaniya John Pombe Magufuli. Byamenyekanye ko yitabye Imana azize indwara y’umutima, bikaba bivugwa ko yaguye mu Bitaro Bikuru bya Dar es Salaam, dore  ko hashize iminsi havugwa inkuru z’uburyo amaze igihe kinini atagaragara bigakekwa ko yaba arwaye ariko akaba ari amakuru atemezwaga neza. Nyuma ni bwo bamwe mu bayobozi bemeje ko arwaye ariko ngo hakaba hari icyizere ko yashoboraga gukira, ariko kuri uyu mugoroba nibwo byemejwe ko yapfuye.…

SOMA INKURU

Habayeho impinduka ku ikoreshwa ry’urukingo rwa “Moderna”

Umuyobozi Mukuru wa Moderna, Stephane Bancel yavuze ko bagiye mu igerageza ku bana bato, nyuma y’uko urukingo rwabo rutanze ibisubizo byiza ku bantu bari hejuru y’imyaka 18. Sosiyete yo mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikora inkingo za “Moderna” yatangiye kugeragereza urukingo yakoze rwa Covid-19 ku bana bari munsi y’imyaka 12. Igerageza rizakorerwa ku bana 6750 bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada mu gihe cy’amezi atandatu nkuko Xinhua yabitangaje. Abazitabira igerageza bazahabwa inkingo mu byiciro bibiri, hagati y’icyiciro kimwe n’ikindi hacemo iminsi 28. Moderna ni…

SOMA INKURU

Rwamagana: Baratabaza basaba amazi meza

Abaturage bo mu Karere ka Rwamagana mu Mirenge ya Gahengeri na Musha barasaba ubuyobozi kubafasha kubona amazi meza ngo kuko ayo bavoma aturuka mu miserege, bakayanywa, bakayakaraba, bakayafurisha ndetse bakayatekesha bikarangira abateye indwara zirimo inzoka n’izindi. Ibi byatangajwe n’abaturage batuye mu Murenge wa Gahengeri mu Kagari ka Rugarama mu Midugudu ya Byimana na Nyarucyamo ndetse no mu Murenge wa Musha mu Kagari ka Nyakabanda mu Midugudu ya Ruhita na Rugarama. Aba baturage baturiye umuhanda wa kaburimbo bababazwa no kutagerwaho n’amazi meza ngo ubuyobozi bubabwira ko bigoranye kuyakurura akabageraho. Ibi bibagiraho…

SOMA INKURU