Umugabane w’isi ababana bahuje igitsina bahawe rugari


Bimwe mu bihugu by’i Burayi byari bisanzwe bitanga uburenganzira ku bantu babana bahuje igitsina, ariko mu minsi ishize, mu gihugu cya Pologne hagaragaye tumwe mu duce twatangaje ko twamaganye ibikorwa by’ababana bahuje ibitsina, tuvuga ko bitandukanye n’umuco wabo.

Ibi byatumye bamwe mu baturage babana bahuje igitsina badutuyemo bahunga, bakajya mu duce tw’ibyaro twari tukibemerera kuhatura abandi bakajya hanze y’igihugu.

Ni ibikorwa byamaganywe cyane ku rwego rw’Isi, ndetse bituma Inteko y’Ubumwe bw’ u Burayi itegura umushinga ugamije gutangaza ko ako gace kose, gatanga uburenganzira n’ubwisanzure ku babana bahuje ibitsina.

Akaba ari muri urwo rwego Inteko y’Ubumwe bw’u Burayi yatoreye itegeko ritangaza ko ako gace kose nk’akemera uburenganzira buseseye bw’ababana bahuje ibitsina.

Iri tegeko rivuga ko ‘ababana bahuje ibitsina bemerewe uburenganzira bwose nk’ubw’abandi baturage mu Burayi’ ndetse ko Leta zifite inshingano zo kubitaho nk’uko bigenda ku bandi bantu bose.

Perezida wa Komisiyo y’ubumwe bw’u Burayi, Von der Leyen, yavuze ko iyi ari intsinzi ikomeye ku Burayi mu gutanga urugero rwiza ku rwego rw’Isi.

Uwo mushinga watorewe kuri uyu wa Kane, utorwa ku bwiganze bw’abemeza ko u Burayi bwose butanga uburenganzira ku babana bahuje ibitsina. Abadepite 492 batoye bemeza iri tegeko, abandi 141 bararyamagana mu gihe 49 bifashe.

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.