Nigeria: Hafi y’ikigo cya gisirikare abanyeshuri b’abakobwa bashimuswe

Abantu bitwaje intwaro bashimuse abanyeshuri benshi ku ishuri rya Federal College of Forestry Mechanisation, riherereye muri Leta ya Kaduna, mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Nigeria. Icyo kigo abanyeshuri bashimutiwemo kiri hafi y’ikigo cy’imyitozo ya gisirikare. BBC yatangaje ko abo bitwaje intwaro binjiye mu kigo mu masaha y’ijoro ryo kuri uyu wa Kane, bagatangira kurasa ari nabwo bashimutaga abanyeshuri cyane cyane abakobwa. Ntabwo umubare nyawo w’abana bashimuswe uratangazwa gusa birakekwa ko ari benshi. Ababyeyi n’abavandimwe b’abana bashimuswe bazindukiye ku kigo bategereje agakuru k’aho abana babo baherereye ariko baraheba. Gushimuta abanyeshuri ni…

SOMA INKURU

Umugabane w’isi ababana bahuje igitsina bahawe rugari

Bimwe mu bihugu by’i Burayi byari bisanzwe bitanga uburenganzira ku bantu babana bahuje igitsina, ariko mu minsi ishize, mu gihugu cya Pologne hagaragaye tumwe mu duce twatangaje ko twamaganye ibikorwa by’ababana bahuje ibitsina, tuvuga ko bitandukanye n’umuco wabo. Ibi byatumye bamwe mu baturage babana bahuje igitsina badutuyemo bahunga, bakajya mu duce tw’ibyaro twari tukibemerera kuhatura abandi bakajya hanze y’igihugu. Ni ibikorwa byamaganywe cyane ku rwego rw’Isi, ndetse bituma Inteko y’Ubumwe bw’ u Burayi itegura umushinga ugamije gutangaza ko ako gace kose, gatanga uburenganzira n’ubwisanzure ku babana bahuje ibitsina. Akaba ari…

SOMA INKURU