Kuri uyu wa kane tariki 11 Werurwe 2021, mu Rwanda hizihijwe umunsi mpuzamahanga wo kwirinda indwara z’impyiko, ufite insanganyamatsiko igira iti “Tumenye indwara z’impyiko, ibibazo zitera n’uburyo twazirinda”, dore ko zirwara bucece indwara ikamenyekana zangiritse. Dr Igiraneza umuganga muri CHUK yatangaje ko bakira abarwayi banyuranye b’impyiko, akenshi baza kwivuza bugeze ku rwego rwa nyuma aho bashyirwa kuri diyalize ikora akazi impyiko ziba zitagishoboye. Damour Selemani wamenyekanye cyane mu ruhando rwa filime nyarwanda, utuye mu karere ka Nyarugenge, akaba umubyeyi w’abana babiri, yatangaje ko yafashwe n’indwara y’impyiko mu mwaka wa 2018,…
SOMA INKURUDay: March 11, 2021
Nyabihu: Hatahuwe imibiri y’abishwe muri jenoside yakorewe abatutsi
Mu musarani w’umuturage utuye mu Murenge wa Karago, mu Karere ka Nyabihu habonetse imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994. RBA yatangaje ko nyiri urwo rugo iyo mibiri yabonetsemo yari aherutse gutabwa muri yombi, arekuwe ahita atoroka. Abaturage bo muri ako gace, bavuze ko iyo mibiri ishobora kuba ari iy’umuryango w’abantu batandatu bishwe batwitswe tariki 7 Mata 1994. Bavuze ko bari bamaze igihe bashakisha iyo mibiri ngo ishyingurwe mu cyubahiro ariko barayibuze. Bikekwa ko nyiri urwo rugo yabonetsemo ari we bakeka ko ariwe wajugunye iyo mibiri mu musarane. Iyi mibiri…
SOMA INKURUPerezida Kagame na Madame bikingije coronavirus
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakingiwe Covid-19 ku munsi wa Gatandatu u Rwanda rutangiye ku mugaragaro ibikorwa byo gukingira iki cyorezo gikomeje gusubiza ubuzima bw’igihugu inyuma mu ngeri zose. Ku manywa yo kuri uyu wa Kane nibwo Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakingiwe Covid-19. Ni igikorwa cyabereye ku Bitaro byitiriwe Umwami Faisal ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali. Umukuru w’Igihugu yahawe uru rukingo hashize iminsi itandatu u Rwanda rutangiye gukingira. Mu gihugu hose, abantu barenga ibihumbi 230 nibo bamaze guhabwa uru rukingo rwa Covid-19. Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije…
SOMA INKURU