Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana ( UNICEF) ryatangaje ko bitewe n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19, abana b’abakobwa bagera kuri miliyoni 10 ku Isi ari bo bashobora kuzaba barashatse imburagihe uhereye ubu kugeza mu 2030. Ni mu gihe mbere y’iki cyorezo habarurwaga abakobwa bafite ibyago byinshi byo gushyingirwa imburagihe bagera kuri miliyoni 100 mu gihe cy’imyaka 10, n’ubwo ibihugu bimwe na bimwe byagerageje guhangana n’iki kibazo. UNICEF igaragaza ko mu myaka 10 ishize, hageragejwe kuburizamo uko gushyingirwa ku bana b’abakobwa miliyoni 25 ku Isi, ariko ubu iyo gahunda ntiyakomeje ku muvuduko…
SOMA INKURUDay: March 9, 2021
Bugesera: Urupfu rwe ntiruvugwaho rumwe
Inkuru ibabaje yacacanye ku mbuga nkoranyambaga ikababaza benshi kuri uyu wa mbere tariki 8 Werurwe 2021 ni uy’umugabo w’imyaka 25 witwa Jean Paul Nsabigaba abenshi bazi ku izina rya Danny, wasanzwe mu mugozi yapfuye mu Kagari ka Nyamata Ville, Umurenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera. Bamwe bakwirakwije amafoto ye ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko yishwe, abandi basaba ko hakorwa iperereza ryimbitse ku rupfu rwe n’ibindi byinshi ndetse hari n’abakomeje kumwitwaza bakwirakwiza ibihuha bihuza urupfu rwe na Politiki. Nubwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rugikomeje iperereza, amakuru yatanzwe n’abo mu muryango…
SOMA INKURUCovid-19: Gereza yahereweho mu gukingirwa Coronavirus n’ababyemerewe
Nyuma y’aho mu Rwanda hagejejwe inkingo zinyuranye ndetse kuwa gatanu tariki 5 Werurwe 2021 gahunda yo gukingira Coronavirus itangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’ubuzima Dr Ngamije Daniel, hakaba hakomeje gukingirwa ibyiciro binyuranye, kuri uyu munsi hatahiwe abagororwa. Ni muri urwo rwegor mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Werurwe 2021, Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) hamwe n’Ikigo gishinzwe Ubuzima (RBC), bazindukiye mu gikorwa cyo gukingira Covid-19 abari muri gereza ya Nyarugenge ahazwi nk’i Mageragere. Abagorwa bakingiwe Coronavirus ku ikubitiro muri gereza ya Mageragere SSP Pelly Uwera Gakwaya, …
SOMA INKURUGatsibo: Umwana yishe mugenzi we bagiye kwahira
Umwana w’imyaka 13 wo mu Karere ka Gatsibo yateye igisongo mugenzi we w’umukobwa w’imyaka 12 bari kumwe bagiye kwahira. Byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Werurwe 2021 mu Kagari ka Mpondwa mu Murenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo. UmunyamabangaNshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitoki, Mushumba John, yabwiye itangazamakuru kouyu mwana yateye mugenzi we igisongo bari bakoze mu giti ubwo bajyanaga kwahira bagenda bakina. Yagize ati “Bari abana batatu bajyanye kwahira bagenda bakina, bari basongoye igiti rero umwe aza kugitera mugenzi we atabishaka, yakimuteye munsi y’igiti mu…
SOMA INKURURwanda: Umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi ukomeje kwagura amasoko
Mu mwaka wa 2018 ni bwo umuherwe w’umushinwa nyiri Alibaba yageze i Kigali, aho yagiranye ibiganiro na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, bigamije kwagura isoko ry’umusaruro w’ubuhinzi bw’u Rwanda mu Bushinwa, by’umwihariko ubw’ikawa. Abahinzi bo mu Rwanda bakomeje kwagura isoko ry’umusaruro wabo mu Bushinwa, babikesha ubucuruzi bw’ikoranabuhanga bukorerwa ku rubuga rwa Alibaba rw’umuherwe Jack Ma wo muri icyo gihugu. Amakuru avuga ko mu byemeranyijweho n’impande zombi icyo gihe harimo n’ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga, ibyatumye u Rwanda ruba igihugu cya mbere cya Afurika cyayobotse isoko rya Alibaba. Mu myaka isaga ine ubwo…
SOMA INKURU