Nubwo Leta y’u Rwanda yagiye ishyiraho ingamba n’amategeko bigamije guteza imbere umugore no kumwubakira ubushobozi mu ngeri zose, gusa mu bijyanye n’abikorera birasa n’aho bitarumvikana neza nk’uko bimeze mu nzego za Leta.
Raporo ivuguruye ya MIGEPROF (Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango) agaragaje ko umubare w’abagore bikorera ukiri hasi cyane cyane mu bice by’icyaro aho bangana na 17%.
Uretse kuba umugore yarahawe agaciro yari yarambuwe mu gufata ibyemezo, inzego z’ubuvuzi, uburezi, ubwubatsi n’ibindi, abagore bashishikarizwa kwihangira imirimo kugira ngo bigire kandi be gutegera amaboko iteka ku bagabo babo ahubwo bafatanye mu iterambere.
Raporo ya Migeprof ivuguruye ya 2021 igaragaza ko hakiri icyuho mu mirimo imwe n’imwe kuko hakigaragaramo umubare muto w’abagore, byagera kuri ba rwiyemezamirimo bikaba ibindi.
Iyi raporo ivuga ko abagore batinyutse kwikorera ku giti cyabo mu mijyi bangana na 45% mu gihe mu bice by’icyaro bangana na 17%.
Migeprof yatangaje ko kuba abagore bo mu bice by’icyaro bataraba benshi mu cyiciro cy’abikorera biterwa ahanini n’imyumvire ikire hasi no kwitinya kuri bamwe.
Umukozi ushinzwe Uburinganire bw’ibanze n’ubukungu muri MIGEPROF, Ntagozera Emmanuel yavuze ko mu bituma ba rwiyemezamirimo b’abagore mu cyaro bakiri bake harimo n’imirimo bakora badahemberwa.
Ati “Mu cyaro umugore aracyafite inshingano nyinshi zimureba mu rugo( unpaid care work) zituma atitabira uko bikwiye gahunda z’iterambere harimo no kwihangira imirimo, imyumvire n’ubumenyi bidahagije ku ihame ry’uburinganire n’iterambere ry’umugore muri rusange.”
Ntagozera yakomeje avuga ko kugira ngo ibi bikemuke hakenewe n’uruhare rw’abagabo mu kuzamura abagore.
Ati “Ikibazo cy’ubukene bukigaragara cyane cyane mu bagore nabyo ni imwe mu mbogamizi zituma batikorera, ariko hakenewe uruhare rw’abagabo mu gufasha kugirira abagore icyizere cyo gukora imishinga no gufatanya mu kubona ingwate mu gusaba inguzanyo.”
Ntagozera kandi yagaragaje ko ahanini usanga abagore mu bice by’icyaro bagana iy’ubuhinzi buciriritse kandi ubuhinzi bwabo budashingiye ku iterambere uretse gutunga umuryango gusa.
Kuba abagabo bikorera bakiri ku kigero cya 83% mu bice by’icyaro naho abagore bakaba bangana na 17% bigaragaza ko abagabo bagifite imyumvire yo kuba banyamwigendaho ariho Ntagozera ahera avuga ko mu iterambere ry’umuryango bose bakwiye gufatanya.
Ati “Mu Kinyarwanda baca umugani ngo inkingi imwe ntigera inzu kandi ngo abishyize hamwe nta kibananira, niyo mpamvu ubufatanye bw’abagize umuryango bukwiye muri byose, nta n’umwe uvunishije undi kugira ngo tugere ku muryango utekanye kandi uteye imbere.”
Migeprof kandi isanga kugira ngo imyumvire nk’iyi ikigaragara icike burundu bikwiye ko bakomeza kwigisha abakiri bato, abahungu n’abakobwa kugira ngo bakure bafatanya muri byose cyane cyane abitegura gushinga ingo.
Gukomeza gukora no gukwirakwiza imfashanyigisho zisobanura ihame ry’uburinganire n’iterambere ry’abagore n’abakobwa ngo nibyo bizafasha mu kurandura iki kibazo burundu.
Mu bindi byagaragajwe bikidindiza umugore ni uko kuba 83% by’ingo mu Rwanda bigikoresha ibikomoka ku biti mu guteka bituma umugoe atabasha kubona uko yiteza imbere.
NIKUZE NKUSI Diane