Nubwo Leta y’u Rwanda yagiye ishyiraho ingamba n’amategeko bigamije guteza imbere umugore no kumwubakira ubushobozi mu ngeri zose, gusa mu bijyanye n’abikorera birasa n’aho bitarumvikana neza nk’uko bimeze mu nzego za Leta. Raporo ivuguruye ya MIGEPROF (Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango) agaragaje ko umubare w’abagore bikorera ukiri hasi cyane cyane mu bice by’icyaro aho bangana na 17%. Uretse kuba umugore yarahawe agaciro yari yarambuwe mu gufata ibyemezo, inzego z’ubuvuzi, uburezi, ubwubatsi n’ibindi, abagore bashishikarizwa kwihangira imirimo kugira ngo bigire kandi be gutegera amaboko iteka ku bagabo babo ahubwo bafatanye mu iterambere.…
SOMA INKURUDay: March 8, 2021
Abagore n’abakobwa bahohotewe bagenewe ubufasha mu mategeko na bagenzi babo
Kuri uyu wa mbere tariki 8 Werurwe 2021, abavoka b’abagore bari mu Rugaga Nyarwanda rw’Abavoka “Rwanda Bar Association-RBA” baratangiza icyumweru cyo guha ubufasha mu mategeko abari n’abategarugori bakorewe ihohotera rishingiye ku gitsina, mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wizihizwa none. Biteganyijwe ko mu gihe kizamara, abari n’abategarugori bakorewe ihohotera rishingiye ku gitsina bazahabwa ubufasha mu kuregera no kuburanira indishyi z’akababaro, aho hatoranyijwe dosiye 49 z’abahohotewe mu turere 14 mu gihugu, aho abagore bahohotewe bakazunganirwa mu nkiko ku buntu. Ni icyumweru kandi kizarangwa n’ibindi bikorwa birimo gusobanurira abari n’abategarugori amategeko…
SOMA INKURU