Kamonyi: Bakurikiranyweho guhishira mugenzi wabo wasambanyije abana babiri

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko ruri gukurikirana abayobozi bane b’Urwunge rw’Amashuri rwa Ruyumba bakekwaho icyaha cyo guhishira umwarimu uherutse gutabwa muri yombi akurikiranyweho gusambanya abana babiri b’abakobwa yigishaga. Uyu mwarimu w’imyaka 39 yatawe muri yombi ku wa 26 Gashyantare 2021, aho akekwaho gusambanya abanyeshuri babiri barimo uw’imyaka 17 n’uwa 15. Iperereza ry’ibanze ryakozwe na RIB, ryagaragaje ko abayobozi bane muri iri shuri bagomba gukurikiranwa ku cyaha cyo guhishira uyu mwarimu. Abakurikiranywe ni Umuyobozi Mukuru w’iri shuri, Umuyobozi waryo, ushinzwe imyitwarire ndetse n’ukuriye komite y’ababyeyi barerera muri GS Ruyumba. Bari…

SOMA INKURU

Papa Francis yanditse amateka muri kiliziya Gatorika

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwa Papa Francis muri Iraq, biteganyijwe ko aza guhura n’umwe mu bayobozi bakuru bubashywe mi idini ya Islam ubarizwa w’umu-Shi’a, Ayatollah Ali al-Sistani, mu mujyi mutagatifu Najaf. Uru ruzinduko ni urwa mbere Papa agiriye mu muhanga kuva icyorezo cya Covid-19 cyakoreka Isi, ni n’ubwa mbere mu mateka y’Isi Papa wa Kiliziya gatolika asuye Iraq. Biteganyijwe ko ikiganiro cya Papa na Ayatollah Ali al-Sistani ufite imyaka 90, kiza kwibanda ku kibazo cy’imyizerere cyagiye kigaragara muri Iraq, aho abakirisitu bagiye bahohoterwa, bagacishwa bugufi kuva 2003, ubwo Leta…

SOMA INKURU

Gatsibo: Nyuma yo gukubitwa bikomeye Gitifu arembeye mu bitaro

Abaturage bo mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Muhura mu kagari ka Bibare, bavuga ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge yafatanyije n’abashinzwe umutekano bagakubita Gitifu w’akagari kugeza ubwo agiye mu bitaro, bakabeshya ko yari yasinze. Kuwa Gatatu tariki ya 3 Werurwe 2021 ahagana saa Mbili z’ijoro mu Mudugudu wa Rwangendo mu Kagari ka Bibare mu Murenge wa Muhura, abantu icumi bafatiwe mu kabari k’uhagarariye abikorera muri aka Kagari, hari harimo na Gitifu w’aka Kagari aho byavugwaga ko yarwanyije inzego z’umutekano hamwe na Gitifu w’Umurenge. Abaturage bafatanwe mu kabari n’uyu muyobozi basobanuye…

SOMA INKURU

Umwe muri nyobozi ya ADPR wagiriwe icyizere nyuma yo kweguza abandi arashinjwa ibyaha 7

Umuhoza Aurelie w’imyaka 39 uyu munsi ni umuyobozi ushinzwe ubukungu,imari n’imishinga muri ADEPR kuva muri 2017, akaba ariwe wasigaye mubo bari kumwe muri biro nyobozi ya ADEPR kuko abandi bakuwe mu nshingano zabo na RGB kuwa 02/10/2020 kubera ibibazo by’imiyoborere mibi,imikorere n’imikoranire mibi.Icyo gihe Umuhoza Aurelie yahise ahabwa inshingano zijyanye n’imicungire y’abakozi n’umutungo kugeza igihe abazayobora ADEPR mu gihe cy’inzibacyuho bazashyirirwaho. Kuwa 08/10/2020 ubwo RGB yashyiragaho komite y’inzibacyuho yo kuyobora ADEPR Madame UMUHOZA Aurelie yashyizwe mur’iyo komite. Ni ubwo uyu mudamu yizewe muri ADEPR ndetse na RGB yamushyize muri komite…

SOMA INKURU