U Rwanda rwatangiye kohereza imbuto hirya no hino ku isi


Imbuto za mbere zivuye mu Rwanda zatangiye gucuruzwa muri Carrefour, sosiyete y’ubucuruzi yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ifite amashami atandukanye hirya no hino ku isi.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Mutarama 2021, Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yatangaje ko imbuto za mbere zivuye mu Rwanda zageze muri Carrefour.

Mu cyumweru gishize nibwo u Rwanda rwasinyanye n’iyo sosiyete amasezerano yo gutangira kohereza imbuto zo mu Rwanda mu maguriro atandukanye ya Carrefour hirya no hino.

Iri soko rishya ryitezweho gufasha abahinzi n’abohereza imboga n’imbuto hanze, rikaba rizibanda ku matunda, imineke inanasi na avoka.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Emmanuel Hategeka nyuma yo gufunguro iryo soko, yashimiye ubuyobozi bwa Carrefour bwahaye ikaze imbuto zo mu Rwanda, yizeza abakiliya b’iyo sosiyete umwimerere n’uburyohe bw’imbuto zo mu Rwanda.

Carefour ni ikigo gifite amasoko ajyanye n’iterambere kuko rifite amashami mu bice by’Uburasirazuba bwo hagati no ku mugabane wa Aziya.

Izi mbuto z’u Rwanda zigiye gucuruzwa hirya no hino ku isi aho zizaba ziri mu muri bimwe mu bicuruzwa biri mu bubiko busaga 320 bufitwe n’iki kigo aho abakiliya basaga ibihumbi 750 bahahira ku masoko ya Carefour buri munsi.

Source: Igihe


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.