Muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (UR-CST) ahahoze ari KIST habonetse umurambo w’umukobwa wahigaga witwa Sandrine Imanishimwe w’imyaka 21 y’amavuko ufite ibikomere ku mutwe bikekwa ko yishwe. Ahagana saa tatu z’ijoro ryo kuri iki Cyumweru cyaraye kirangiye tariki ya 8 Nzeri 2019, nibwo umurambo w’uyu mukobwa uvuka mu Karere ka Huye wigaga mu mwaka wa mbere wagaragaye mu nzira abanyeshuri bakunze kunyuramo. Amakuru agera ku itangazamakuru avuga ako abanyeshuri babiri b’abakobwa aribo ba mbere babanje kubona uyu murambo bahita babimenyesha inzego zitandukanye za Kaminuza. Umuvugizi wa Kaminuza y’u Rwanda…
SOMA INKURUYear: 2019
Nyabihu: Ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri yafatanywe urumogi
Ushinzwe imyitwarire y’abakobwa “Animatrice” mu kigo cy’amashuli cya cya G.S Saint Raphael giherereye mu Karere ka Nyabihu, mu Murenge wa Rambura witwa Aloysia Vuganeza w’imyaka 36 y’amavuko yafatanwe udupfunyika 86 tw’urumogi yacuruzaga. Vuganeza wari usanzwe acuruza ibi biyobyabwenge, yatawe muri yombi biturutse ku makuru abaturage bahaye polisi nayo imuta muri yombi nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi. Yagize ati “Abaturage bamenyesheje inzego z’ibanze ko Vuganeza akwirakwiza urumogi aho batuye, abayobozi b’inzego z’ibanze bihutira kubimenyesha Polisi ikorera kuri sitasiyo ya Karago.” Polisi…
SOMA INKURUAmakipe atarabona impushya azemerera gukina shampiyona
Mu myanzuro yashyizwe ahagaragara n’’akanama gashinzwe gutanga impushya (licences) zo kwitabira amarushanwa ya FERWAFA (FERWAFA Club Licencing First Instance Body) y’umwaka w’amarushanwa wa 2019-2020, amakipe yahawe impushya z’agateganyo ni Marines FC,Kiyovu Sports na Police FC mu gihe izindi 14 zisigaye zigifite byinshi byo gukora. Menshi mu makipe ntarabasha kugeza ibyo yasabwe mu bunyamabanga bwa Ferwafa ariyo mpamvu atigeze ahabwa izi mpushya zo gukina. Aka kanama kandi kemeje ko ibibuga bya Gicumbi FC, Espoir FC na Musanze FC bitemewe hiyongereyeho icya Sunrise FC cya kera ariko hakaba hari kubakwa ikindi mu…
SOMA INKURUIcyamamare muri cinema Nyarwanda yitabye Imana
Nsanzamahoro Denis wamenyekanye muri filime nyarwanda nka ’Rwasa’, yitabye Imana kuri uyu wa Kane tariki 5 Nzeli 2019, azize indwara ya diabète yari amaranye iminsi. Nsanzamahoro yari arwariye mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, kuva kuwa Mbere. Yitabye Imana ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane. Nsanzamahoro yitabye Imana akiri ingaragu, ariko mu biganiro yagiye agirana n’ibinyamakuru binyuranye yakunze kwemeza ko afite umwana w’umuhungu nubwo atigeze yifuza kumugaragaza. Mushiki wa Nsanzamahoro wari umurwarije muri CHUK, yatangaje ko uyu musore yitabye Imana azize diabète. Ati “Yitabye Imana uyu munsi…
SOMA INKURUUmunsi wo kwita izina ubura amasaha make abazawitabira bamenyekanye
Umunsi ngarukamwaka wo Kwita Izina muri uyu mwaka uzaba ejo kuwa gatanu tariki 6 Nzeri 2019, aho abana 25 b’ingagi ari bo bazahabwa amazina, mu muhango ugiye kuba ku nshuro ya 15 mu Karere ka Musanze. Mu bazita abana b’ingagi amazina harimo Niringiyimana wo mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Karongi, wabaye ikimenyabose nyuma yo gutangazwa ko yakoze umuhanda wenyine. Niringiyimana agaragara akora uwo muhanda yifashishije isuka. Avuga ko igitekerezo cyo kuwukora cyamujemo mu 2016 ubwo yarimo ahinga akabona abantu bagenda babangamirwa n’ibihuru. Abandi bazita ingagi amazina ni Hailemariam…
SOMA INKURUInkubiri yo kwegura mu bagize nyobozi y’Akarere ntiyasize Musanze na Ngororero
Inama y’ akarere ka Musanze kuri uyu wa 3 Nzeri 2019 yeguje HABYARIMANA Jean Damascène wari Umuyobozi w’ Akarere na NDABEREYE Augustin wari Umuyobozi w’ akarere ushinzwe iterambere ry’ubukungu, uwari Visi Meya ushinzwe imbereho y’ abaturage yasabye kwegura, abegujwe barakekwaho ibyaha. Ibi ntibyagarukiye mu Karere ka Musanze n’aka Karongi gusa, kuko no mu Karere ka Ngororero Perezida w’ Inama Njyanama y’ aka Karere yavuze ko aba bayobozi b’Akarere bombi bungirije hamwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa wako banditse basaba kwegura bavuga ko inshingano bahawe batagishoboye kuzisohoza, muri bo harimo Kanyange Christine, Kuradusenge Janvier…
SOMA INKURUImpinduka ku rugendo rw’Amavubi ntacyo zihungabanya ku mikinire yayo?
Mu gihe byari biteganyijwe ko ikipe y’igihugu Amavubi igera muri Seychelles kuri uyu wa Kabiri, urugendo rwayo rwajemo impinduka kuko iza kumara amasaha agera kuri 16 mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya, aho biteganyijwe ko ihaguruka i Nairobi saa 22:00, yerekeza mu Mujyi wa Victoria muri Seychelles, ihagere mu rukererera rwo kuri uyu wa Gatatu saa 03:15. Amavubi yahagurutse i Kigali n’indege ya RwandAir yajyanye n’abakinnyi 19, abatoza n’abayobozi bayaherekeje saa 01:00, yabanje guca i Entebbe muri Uganda mbere y’uko akomeza i Nairobi, aho yageze mu gitondo cyo kuri uyu…
SOMA INKURUItegeko rikumira abashoferi gutwara banyweye inzoga rikomeje gukazwa
Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 01 Nzeri, ryongeye gufatira mu mujyi wa Kigali abandi bashoferi barenga 30 bazira gutwara banyoye ibisindisha. Ibi bije nyuma y’aho mu ijoro ryo kuwa Gatanu n’iryo kuwa Gatandatu Polisi yari yafashe abashoferi barenga 88 n’ubundi mu mujyi wa Kigali bazira icyaha cyo gutwara banyoye ibisindisha. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko muri uku kwezi dusoje abashoferi 53 bafunzwe bazira icyaha cyo gucomokora utugabanayamuvuduko. Yagize ati “Twafashe igihe…
SOMA INKURUMeya wa Karongi na ba Visi Meya bamwungirije baraye basabye kwegura
Ku mugoroba w’ejo ku wa mbere taliki 2/9/2019 nibwo Ndayisaba Francois, Meya w’Akarere ka Karongi ndetse na bagenzi be babiri bamwungirije muri Nyobozi baraye bandikiye Perezida wa Njyanama bamusaba kwegura ku buyobozi bw’Akarere ku mpamvu zabo bwite. Amakuru dukesha Umuryango atangaza ko nyuma yo kwakira ibaruwa z’ubwegure bwa Nyobozi, Perezida wa Njyanama yahise atumiza bagenzi be babana mu Nama Njyanama y’Akarere mu nama idasanzwe iteganyijwe kubera i Karongi muri iki gitondo, iri bwige ku ma baruwa y’ubwegure bw’aba bayobozi. Andi makuru ni uko aba bayobozi uko ari batatu bari baranananiwe…
SOMA INKURUKwirinda inzoga batwaye ibinyabiziga bamwe bo mu Mujyi wa Kigali ntibabikozwa
Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CP Rafiki Mujiji yatangaje ko amategeko avuga ko nta muntu ugomba gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo cya alukolo iri hejuru ya 0,8, akaba ari muri urwo rwego kuva tariki ya 29 kugeza mu ijoro rya tariki 31 Kanama 2019 Polisi y’u Rwanda yatangiye gushyira mu bikorwa ibikubiye muri iryo tegeko, ariko ntibyabujije ko abarenga 80 bafashwe batwaye basinze, aba bose bakaba barafatiwe mu Mujyi wa Kigali. CP Mujiji yakomeje atangaza ko iri tegeko rimaze iminsi, abanyarwanda barabikanguriwe ariko…
SOMA INKURU