Amarangamutima y’umubyeyi wa Diamond ku mukazana we mushya

Mu kiganiro na Risasi Mchanganyiko, nyina wa Diamond yahishuye akamuri ku mutima, anavuga ku mukazana we mushya. Uyu mukecuru ukunze kwitwa Bi Sandra ku mbuga nkoranyambaga, yahakanye iby’amakuru amaze iminsi avuga ko yahatiye umuhungu we kurushinga n’umukobwa wo muri Tanzaniya witwa Kim Nana aho kuba Tanasha Donna Oketch bari mu rukundo. Yagize ati “Ni gute nakwanga ko Tanasha aba umukazana wanjye kandi nta kibi yigeze ankorera? Ni nde wavuze ko ntigeze mwemera? Niba umuhungu wanjye yumva amunyuze mu buryo bunoze, niteguye guhundagaza imigisha ku mubano wabo. Imyaka si ikibazo cya…

SOMA INKURU

Ibyagoye Miss Iradukunda Liliane muri Miss World 2018

Miss Iradukunda Liliane ni umukobwa ufite ikamba rya Miss Rwanda2018 uyu akaba arinawe wahagarariye u Rwanda muri Miss World 2018, uyu ntabwo yigeze abasha kwegukana ikamba cyane ko ryegukanywe na Nyampinga wari uhagarariye Mexique. Nyuma y’irushanwa Iradukunda Liliane yadutangarije ibyamugoye mu irushanwa. Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com Iradukunda Liliane ukiri mu Bushinwa ahabereye irushanwa yabwiye umunyamakuru ko irushwanwa rya Miss World riba ryitabiriwe nabakobwa begukanye amakamba mu bihugu byabo kimwe mu bigorana kugira ngo ubashe kumenya uzegukana ikamba aha akaba yagize ati” Urumva hano twari abakobwa 120, aba bose baba bakwiye…

SOMA INKURU

Ibishushanyo byinshi ku mubiri byamutesheje agaciro

Umuganga ufite agahigo ko kugira ibishushanyo (tattoos) byinshi kurusha abandi ku isi, Dr Sarah Gray w’imyaka 30 yatangaje ko akomeje kwibasirwa na bamwe mu bantu batamukunda kuko hari igihe bamusohora mu ma restaurant ndetse no mu maduka akomeye kubera ibi bishushanyo byinshi yujuje umubiri we. Dr Sarah Gray watangiye kwishyiraho ibishushanyo afite imyaka 16, umubiri we wose yawugize ibishushanyo ku buryo bamwe bamwikangamo umuzimu ndetse ngo hari abarwayi bamutinya bituma yibasirwa na benshi. Uyu mugangakazi ukomoka muri Australia, avurira mu bitaro bikomeye byo mu Mujyi wa Adelaide ndetse yavuze ko…

SOMA INKURU

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwaburiwe n’umutoza

Robertinho yabwiye abanyamakuru ku munsi w’ejo nyuma yo gutsinda AS Kigali ko yabwiye abayobozi ba Rayon Sports ibyo akeneye ariko bakaba batarabimuha ndetse nibikomeza gutya, nyuma y’amasezerano ye azarangira ku wa 25 Ukuboza uyu mwaka,ashobora kuzisubirira iwabo muri Brazil. Yagize ati “Naganiriye na perezida na komite ya Rayon Sports ariko nta cyemezo kirafatwa. Nirengagije amakipe menshi yanshakaga kugira ngo numvikane na Rayon Sports.Nibikomeza gutya ntihagire icyemezo gifatwa,mfite umuryango muri Brazil,nzahita nsubira mu rugo amasezerano yanjye narangira kuwa 25 Ukuboza 2018.” Robertinho yahishuye ko ubuyobozi bwa Rayon Sports butaramwongerera amasezerano bityo…

SOMA INKURU

Yaciye amarenga ko ashobora gusubira ku butegetsi mu myaka itanu

Amatora yo gusimbura Kabila azaba tariki 23 Ukuboza. Nibwo bwa mbere hazaba habaye ihererekanyabutegetsi mu mahoro kuva RDC yabona ubwigenge mu mwaka w’1960. Ishyaka rya Kabila ryatoranyije Emmanuel Ramazani Shadary ngo arihagararire mu matora. Hari abavuga ko yaba yarashyizweho kugira ngo ayobore manda imwe hanyuma Kabila azagaruke akomerezeho. Itegeko Nshinga rya RDC ryemerera Kabila kuba yagaruka kwiyamamaza mu mwaka wa 2023. Mu kiganiro yagiranye na Reuters kuri iki Cyumweru, Kabila yavuze ko abantu bakwiye gutegereza bakareba uko bizagenda. Ati “Kuki tutategereza muri 2023 hanyuma tukareba uko bigenda”. Yavuze ko atajya…

SOMA INKURU