Guhera kuri uyu wa Kane tariki ya 29 kugeza ku itariki ya mbere Ukuboza 2018, Inzobere mu buvuzi ziturutse mu Bitaro Mpuzamahanga bya Medanta mu Buhinde, zizasuzuma Abanyarwanda indwara z’umutima, amagufwa, ubwonko, imitsi ndetse na kanseri. Iki gikorwa kikaba cyarateguwe n’Ibitaro Mpuzamahanga bya Medanta bikorera mu Buhinde ku bufatanye na Global Healthcare Network, Umuryango Nyarwanda uhagarariye ibi bitaro mu Rwanda. Gusuzumwa n’izi nzobere bisaba amafaranga 5000 Frw ndetse n’ imiti yakwifashishwa mu gihe asanze arwaye akayigurira ahazabera iri suzuma.
Iki gikorwa kizabera mu Mujyi wa Kigali kuri Polyclinique La Medicale ahazwi nko kwa Kanimba, hasuzumwa abasanzwe bafite ikibazo cy’uburwayi ndetse n’abashaka kumenya uko bahagaze ngo babone kugirwa inama z’uko bakwitwara, nibiba ngomwa babe bakwandikirwa imiti bashobora kwifashisha..
Ibitaro bya Medanta bizohereza izi nzobere eshatu bifatwa nk’ibitaro bikomeye kurusha ibindi mu gihugu cy’u Buhinde gisanwe kizwiho kuba cyarateye imbere cyane mu buvuzi. Medanta nta mwihariko w’indwara bizwiho kuko bivura indwara zose nyuma yo gushingwa n’inzobere mu buvuzi bw’indwara z’umutima Dr. Naresh Trehan mu 2009.
Umwe muri aba baganga b’inzobere azakora amasuzuma kuri kanseri zose mu gihe undi muganga azita ku bibazo by’imitsi, ubwonko, umugongo ndetse n’amagufwa naho undi we azasuzuma anite ku bibazo by’indwara y’umutima.
TETA Sandra