Papa Francis umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, yemereye Musenyeri Thadeyo Ntihinyurwa guhagarika imirimo ye yo kuyobora Diyosezi akajya mu kiruhuko cy’izabukuru nk’uko yari yabisabye, akaba yasimbuwe na Musenyeri Kambanda Antoine wayoboraga Diyosezi ya Kibungo. Musenyeri Kambanda yatangaje ko yiteguye gusohoza ubutumwa yahawe abifashijwemo n’Imana. Ati “Roma imaze kubitangaza. Ni inshingano ziremereye ariko byose tubifashwamo n’Imana. Ubu hakurikiyeho gahunda yo kuzimukirayo no kuzahabwa inshingano no guhererekanya ububasha n’uwo nsimbuye. Ntabwo ndamenya igihe bizabera kuko ni bwo inkuru tukiyimenya”. Musenyeri Antoine Kambanda w’imyaka 60 kuko yavutse ku itariki ya 10…
SOMA INKURUDay: November 19, 2018
Ibikorwa byo guhashya icyorezo cya Ebola byasubukuwe muri RDC
Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (OMS) watangaje ko ibikorwa byo guhashya icyorezo cya Ebola mu gace ka Beni muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) byasubukuwe, ibi bibaye nyuma y’aho ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize Minisiteri y’Ubuzima muri iki gihugu yatangaje ko ibyo bikorwa byabaye bihagaritswe nyuma y’imirwano yabereye hafi y’Ikigo gitegurirwamo ibikorwa by’ubutabazi ku ndwara ya ebola. Umuyobozi Mukuru wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, kuri iki Cyumweru yashimangiye ko ibikorwa byo guhashya Ebola bigiye gusubukurwa, cyakora yavuze ko abakorerabushake bari muri ibyo bikorwa umutekano wabo utifashe neza kubera inyeshyamba…
SOMA INKURUPerezida Kagame yamurikiye abitabiriye inama idasanzwe ya AU aho amavugurura ageze
Ubwo Perezida Paul Kagame yasozaga Inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe “AU” ayoboye, ari naho yamurikiye abayitabiriye aho amavugurura ageze, yashimiye uburyo ibihugu bya Afurika byamushyigikiye mu myaka ibiri ishize ayoboye ayo mavugurura, dore ko abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bayemeje ku bwiganze busesuye, hakaba hasigaye kunoza ibyayavuyemo kugira ngo bizemezwe burundu mu nama y’abakuru b’ibihugu itaha kugira ngo AU igere ku cyerekezo yihaye cya 2063. Perezida Kagame yemeje ko kuba ibikwiriye kuvugururwa byarateguwe atari iherezo ry’ikigambiriwe, asaba umuhate wa buri…
SOMA INKURU