Umukecuru witwa Hattie w’imyaka 82 yasomaniye kuri TV n’umugabo we witwa John arusha imyaka 43 yose ndetse avuga ko imyitozo akora buri munsi ariyo ituma abasha gutera akabariro n’uyu mugabo ugifite agatege.
Hattie yavuze ko nyuma yo gutandukana n’umugabo we afite imyaka 48, yahise arahira gukundana n’abasaza ariyo mpamvu yahisemo kwibanira n’uyu mugabo w’imyaka 39 John ndetse akora imyitozo myinshi akoresheje umupira munini kugira ngo batere akabariro.
Uyu mukecuru yavuze ko akora imyitozo buri munsi yo gushyira umupira uremereye kunda ndetse akawuzamura mu gituza kugira ngo abone imbaraga zo gutera akabariro. Yagize ati “uyu mupira maze imyaka 35 yose umfasha gukora imyitozo ngororamubiri, utegurira umubiri wanjye guhangana, umfitiye akamaro gakomeye kuko utuma nitegura neza gutera akabariro n’umugabo wanjye. Ni umugabo mwiza ndetse yambwiye ko akunda abakecuru biranshimisha cyane.”
Hattie na John bahuriye ku mbuga nkoranyambaga,batangira gukundana,bapanga kubana none ubu bari kumwe. Uyu mukecuru yavuze ko yikundira abagabo bakiri bato kuko bahora bafite icyizere cy’ejo hazaza ndetse bakora cyane kugira ngo bagere ku nzozi zabo.
TETA Sandra