Ku rutonde rw’abazakinira amavubi acakirana na Centrafrique hariho impinduka nyinshi


 

Umutoza Mashami Vincent agiye gutangaza abakinnyi 25 batarimo Olivier Kwizera na Haruna Niyonzima, bazatangira imyitozo yo kwitegura umukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika, uzahuza Amavubi n’ikipe ya Repubulika ya Centrafrique.

Shema Tresor ari mu bakinnyi bashya ku rutonde rw’amavubi

 

Kuri uyu wa Kabiri, Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Mashami Vincent, yatangaje abakinnyi 27 aho kuba 24 kuko yongeyemo abakinnyi batatu ku rutonde rw’abagiye gutangira imyitozo bitegura umukino wa Centrafrique wo guhatanira kujya mu gikombe cya Afurika. ruriho abakinnyi babiri bakina i Burayi, barimo Shema Trésor w’imyaka 22 ukina ku ruhande asatira, muri Torhout 1992 KM FC yo mu cyiciro cya gatatu mu Bubiligi. Uyu aheruka gutangaza ko ashaka gukinira Amavubi, ati “ndabyifuza, nizeye ko nzabigeraho vuba.” Mu bahamagawe harimo na Rubanguka Steve ukina muri Patro Eisden Maasmechelen yo mu cyiciro cya gatatu mu Bubiligi.

Ku Cyumweru tariki 18 Ugushyingo 2018 kuri Stade ya Huye, Amavubi izakina na ‘Les Fauves du Bas-Oubangui’ ya Centrafrique, mu mukino wa gatanu mu itsinda ‘H’, hashakwa itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun mu mpeshyi ya 2019.

Iyi kipe kandi ntabwo irimo uwari umunyezamu wa mbere Kwizera Olivier ukina muri Free State Stars FC muri Afurika y’Epfo, ariko utarakoreshwa muri iyi kipe kuva yakora amakosa yatsindishije Amavubi ibitego bibiri imbere ya Côte d’Ivoire, tariki 9 Nzeri 2018.

Olivier Kwizera na Haruna Niyonzima ntibagaragaye ku rutonde

Mu bakinnyi batahamagawe kandi harimo Iradukunda Eric Radu, myugariro w’iburyo wa Rayon Sports, watanze imipira ibiri ivamo ibitego mu mikino ine iheruka. Mu mwanya we hanahamagawe Michel Rusheshangoga utarajya mu bakinnyi APR FC ikoresha kuva shampiyona yatangira.

Mashami yatangaje abakinnyi azakoresha ku rutonde rwari rwatangajwe mbere hiyongereyeho Rugirayabo Hassan ukina nka myugariro w’iburyo muri Mukura VS, umukinnyi uri mu bihe byiza wafashije ikipe ye gutsinda imikino ine ya shampiyona iheruka, Kalisa Rachid ukina hagati muri Kiyovu Sports nawe yongewe kuri uru rutonde, yongera guhamagarwa nyuma y’umwaka n’amezi ane adakinira Amavubi kuko yayaherukagamo muri Gicurasi 2017, ubwo u Rwanda rwakinaga na Maroc mu mikino yo kwibuka.

Kuri uru rutonde kandi hongeweho Mushimiyimana Mouhamed ukina hagati muri Police FC, bitumye abakinnyi bava kuri 24 baba 27 bagomba gutangira umwiherero kuri uyu wa kane tariki 8 Ugushyingo 2018 mu Karere ka Huye, aho bazakoresha ibibuga bya Stade Huye n’ikibuga cy’imyitozo cya Kamena.

Dore urutonde rw’abakinnyi bahamagawe bose

Abanyezamu

Kimenyi Yves (APR FC)

Rwabugiri Omar (Mukura VS)

Bashunga Abouba (Rayon Sports)

Ba myugariro

Rugirayabo Hassan (Mukura VS)

Nirisarike Salomon (AFC Tubize, Belgium)

Rugwiro Herve (APR FC)

Manzi Thierry (Rayon Sports)

Ombolenga Fitina (APR FC)

Imanishimwe Emmanuel (APR FC)

Eric Rutanga Alba (Rayon Sports)

Rwatubyaye Abdul (Rayon Sports)

Abakina hagati

Niyonzima Olivier Sefu (Rayon Sports)

Mukunzi Yannick (Rayon Sports)

Bizimana Djihad (Waasland Beveren , Belgium)

Buteera Andrew (APR FC), Niyonzima Ally (AS Kigali)

Iranzi Jean Claude (APR FC)

Rubanguka Steve (PatromaSmeshelen, Belgium)

Nshimiyimana Amran (APR FC)

Kalisa Rachid (SC Kiyovu)

Mushimiyimana Mohammed (Police FC).

Ba rutahizamu

Kagere Meddie (Simba SC, Tanzania)

Jacques Tuyisenge (FC Gormahia, Kenya)

Hakizimana Muhadjili (APR FC)

Danny Usengimana (Terassan, Egypt)

Shema Tresor (Torihout FC, Belgium)

Mico Justin (Sofapaka FC, Kenya).

IHIRWE Chriss

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.