Yahishuye ibanga akoresha rimufasha kwigarurira urukundo rw’umugabo w’imyaka 39 arusha imyaka 43

Umukecuru witwa Hattie w’imyaka 82 yasomaniye kuri TV n’umugabo we witwa John arusha imyaka 43 yose ndetse avuga ko imyitozo akora buri munsi ariyo ituma abasha gutera akabariro n’uyu mugabo ugifite agatege. Hattie yavuze ko nyuma yo gutandukana n’umugabo we afite imyaka 48, yahise arahira gukundana n’abasaza ariyo mpamvu yahisemo kwibanira n’uyu mugabo w’imyaka 39 John ndetse akora imyitozo myinshi akoresheje umupira munini kugira ngo batere akabariro. Uyu mukecuru yavuze ko akora imyitozo buri munsi yo gushyira umupira uremereye kunda ndetse akawuzamura mu gituza kugira ngo abone imbaraga zo gutera…

SOMA INKURU

Abarimu bakekwaho kurigisa mudasobwa 25 z’abanyeshuri bari gukurikiranwa

Abarimu batandatu bigisha ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kitabura mu Murenge wa Kimonyi, mu Karere ka Musanze, barishyuzwa mudasobwa 25 zatanzwe muri gahunda ya ‘One Laptop Per Child’, nyuma y’uko ziburiwe irengero bagashinjwa kugira uruhare mu ibura ryazo. Abarimu bari kwishyuzwa mudasobwa, bavuga ko nta ruhare bagize mu ibura ryazo bagahamya ko ubusanzwe amasezerano yo gutanga mudasobwa aba hagati y’umubyeyi n’ubuyobozi bw’ishuri. Umwe muri aba barimu yagize ati “Amasezerano aba hagati y’umubyeyi n’ubuyobozi bw’ishuri. Sinzi ukuntu rero umwarimu yajya kuboneka muri icyo kibazo kandi ntabwo ariwe watizwaga.” “Muby’ukuri mudasobwa zatangirwaga mu…

SOMA INKURU

Ku rutonde rw’abazakinira amavubi acakirana na Centrafrique hariho impinduka nyinshi

  Umutoza Mashami Vincent agiye gutangaza abakinnyi 25 batarimo Olivier Kwizera na Haruna Niyonzima, bazatangira imyitozo yo kwitegura umukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika, uzahuza Amavubi n’ikipe ya Repubulika ya Centrafrique.   Kuri uyu wa Kabiri, Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Mashami Vincent, yatangaje abakinnyi 27 aho kuba 24 kuko yongeyemo abakinnyi batatu ku rutonde rw’abagiye gutangira imyitozo bitegura umukino wa Centrafrique wo guhatanira kujya mu gikombe cya Afurika. ruriho abakinnyi babiri bakina i Burayi, barimo Shema Trésor w’imyaka 22 ukina ku ruhande asatira, muri Torhout 1992 KM FC yo…

SOMA INKURU

Kwambara bikini ntibivuze guta umuco-Miss Akiwacu Colombe

Miss Akiwacu Colombe umaze kugira inararibonye ku mico itandukanye y’ibindi bihugu, dore ko amaze gusura ibihugu byinshi ndetse kuri ubu akaba ari kubarizwa mu gihugu cy’u Bufaransa, yatangaje ibyo abanyarwanda bagakwiye gusigasira mu muco wabo bakareka kureba ibidafite umumaro. Nyampinga w’u Rwanda wa 2014 Akiwacu Colombe wagiye ugaragara mu mafoto menshi yambaye Bikini, akavugisha benshi bavugaga ko uyu munyarwandakazi yataye umuco. Mu kiganiro  yahaye itangazamakuru, yagize icyo avuga ku mafoto ye ajya avugisha benshi bakavuga ko kuba yambaye Bikini yataye umuco, uyu Nyampinga usanzwe ukora umwuga wo kumurika imideri yavuze…

SOMA INKURU