Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ishinzwe itumanaho, Juliana Shonza, n’inama ngenzuzi y’abakinnyi ba filime batangaje ko bagiye kwiga ku kibazo cy’uyu mukinnyi wa filime ukomeye Wema Sepetu nyuma y’amashusho yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram asomana n’umusore bivugwa ko basigaye bakundana wo mu Burundi ndetse hari n’andi yerekanye bari mu buriri, ibi akaba yarabikoze ku itariki 17 Ukwakira 2018.
Mu kiganiro na EATV, Juliana Shonza yavuze ko abakora ibiteye isona nk’ibi bagiye guhatwa ibibazo n’inama ngenzuzi y’abakina filime n’iyi Minisiteri bagafatitwa ibihano birimo no kumara amezi atandatu badakora ibijyanye n’umwuga wa sinema muri Tanzania mu gihe bahamwa n’icyaha.
Wema Sepetu akimara kubona ko ibyo yakoze byamushyira mu mazi abira ndetse bikaba byanamugiraho ingaruka mu kazi ke ko gukina filime, yihutiye kugirana ikiganiro n’itangazamakuru avuga ko yicuza ndetse anasaba imbabazi abakunzi be n’abandi bose babifashe nabi, ati “Ndisegura ku buyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura itumanaho muri Tanzania, abakuriye inama ngenzuzi y’abakina filime muri Tanzania, umuryango wanjye, abafana ndetse n’abandi bari kunshyigikira muri ibi bihe. Nkongera gusaba imbabazi urubyiruko rumfata nk’icyitegererezo, nsabye imbabazi imbabazi mama kubera aya mashusho, ndemera ko nakoze ibiteye isoni”.
Ku ruhande rw’Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri ishinzwe itumanaho, Juliana Shonza, yavuze ko Wema Sepetu agiye gukurikiranwa, agahanwa kugira ngo abere abandi urugero, ati “Hari amategeko yarenzeho, ayo mategeko rero agomba gukora akazi kayo, gusaba imbabazi ntabwo bihagije, agomba kubera abandi urugero.”
TETA Sandra