Umutoza mukuru wa Kiyovu Sport yasezeye

Ku mugoroba w’uyu wa Gatatu tariki 24 Ukwakira 2018 nibwo inkuru yageze imusozi ko umutoza Cassa Mbungo André yasezeye akava mu ikipe ya Kiyovu Sport, kuri ubu imurimo imishahara y’amezi arenga atatu (3) cyo kimwe n’abakinnyi bayisanzwemo dore ko n’abayisinyemo batarabona ibyo bagombwa n’ikipe. Cassa Mbungo André wari umaze umwaka w’imikino 2017-2018 muri Kiyovu Sport ari umutoza mukuru, yasezeye kuri iyi mirimo nyuma y’ikibazo cy’amikoro kirambye muri iyi kipe yambara icyatsi n’umweru. Cassa Mbungo watoje amakipe nka SEC Academy, AS Kigali, Police FC, Sunrise FC, yari yageze muri Kiyovu Sport…

SOMA INKURU

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ejo kuwa 24 Ukwakira 2018

Inama y’Abaminisitiri yateranye  kuri uyu wa gatatu tariki 24 Ukwakira 2018, iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ifata ibyemezo bikurikira: Inama y’Abaminisitiri yifurije ikaze n’imirimo myiza Abaminisitiri n’Abanyamabanga ba Leta binjiye muri Guverinoma mu ivugururwa ryayo ryo ku wa 18 Ukwakira 2018. Inama y’Abaminisitiri yishimiye itorwa rya Madamu Mushikiwabo Louise ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango uhuza Ibihugu bikoresha Ururimi ry’Igifaransa (La Francophonie). Inama y’Abaminisitiri yashimangiye kongera ingufu mu ikoreshwa ry’Ururimi rw’Igifaransa mu burezi, mu mahugurwa no mu bucuruzi. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 14…

SOMA INKURU

Umwitozo mu kwirinda Ebola urakorerwa i Kanombe mu Bitaro bya Gisirikare

Minisiteri y’Ubuzima “MINISANTE” yatangaje ko yiteguye bihagije nyuma y’uko Ebola yongeye kugaragara mu gihugu cy’abaturanyi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo “RDC”, akaba ari muri urwo rwego iyi Minisiteri ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima “RBC” ku bufatanye n’abaganga b’ingabo z’u Rwanda “RDF”, Kuri uyu wa kane tariki 25 Ukwakira 2018 hateguwe umwitozo ugamije kugaragaza ubushobozi bwo guhangana no gukumira kuba icyorezo cya Ebola cyakwinjira mu Rwanda, uyu mwitozo  ukaba wiswe “Kumira Ebola Simulation Exercise SIMEX” ukaba uribubere mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe. Kumira Ebola Simulation Exercise SIMEX yatangijwe kuwa…

SOMA INKURU