Oda Paccy yagawe anamburwa izina ry’ubutore “Indatabigwi” hanasabwa ko ibihangano bye byahagarikwa


Kuva ku munsi w’ejo ni bwo hatangiye gucaracara ifoto yamamaza indirimbo nshya ya Oda Paccy umuraperikazi utajya uha abakurikirana umuziki nyarwanda agahenge kuko ibyo akora bihora bitangaza benshi. Uyu munsi tariki 24 Ukwakira 2018, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero Hon Bamporiki yafatiye ingamba Oda Paccy amwambura izina ry’ubutore “Indatabigwi” .

Ifoto yamamaza indirimbo nshya ya Oda Paccy yavugishije benshi

Iyo foto yamamaza indirimbo nshya ya Oda Paccy igaragaramo ishusho y’umukobwa wambaye ubusa, yavugishije abatari bacye, yemwe ku munsi w’ejo abakunzi b’umuringanews.com biboneye iyi nkuru yatambutse ejo hashize, ariko nanone uburyo yanditsemo izina ry’indirimbo ‘Ibyatsi’ nabyo biri mu byavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga kuko ijambo rya mbere ryanditse ni IBYA munsi hakazaho TSI ukwayo ntibinangana mu myandikira ibyo hejuru byanditse ari mu nyuguti zigaragara cyane.

Oda Paccy yatangaje ko iyi ari indirimbo ye nshya agomba gushyira hanze mu mpera z’iki cyumweru, ati “Maze igihe abantu banyishyuza indirimbo za Hip Hop cyane ko maze igihe mvanga injyana ariko kuri ubu numvise ibyifuzo by’abakunzi banjye bakunda injyana ya Hip Hop, indirimbo Ibyatsi niyo ngiye guheraho ariko nizeza abakunzi ba Oda ko muri iyi minsi ngiye gukora indirimbo nyinshi”.

Nyuma y’uko Oda Paccy avuze ku ndirimbo ye nshya ‘Ibyatsi’, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero ry’Igihugu,  Hon Bamporiki Edouard yashyize hanze itangazo ryambura uyu muraperikazi ububasha ku izina ry’ubutore yahawe Ati “ Si ubwa mbere bibayeho nta bigwi biri mu byo Oda Paccy akora muramuzi nawe ariyizi. Aba ari gushotora abantu gusa, akwiriye gusubira mu ndangagaciro akazinononsora neza. Ubu namwumbuye izina ry’ Indatabigwi kuko nta bigwi arata mu byo akora”.

Hon Bamporiki yakomeje atangaza ko nta bubasha bwo guhagarika ibihangano afite mu nshingano ze atari nacyo bagambirirye ariko kandi atanga inama ku babishinzwe ko babyitaho.

Si ubwa mbere Oda Paccy ashaka kumenyekanisha ibihangano bye yerekana ubwambure

Hon Bamporiki yanashimangiye ko atari ubwa mbere Oda Paccy akoze ibidakwiye ndetse binateye isoni kuba bikorwa n’umwana w’umukobwa, ariko kandi atari na Oda Paccy gusa uri gutatira Indangagaciro zikwiye hari n’abandi ariko we uburyo abikoramo budahishe, bugaragarira bose. Yemeje ko uyu muraperikazi aramutse yisubiyeho akemera gusubira gutozwa yakongera akaba intore ndetse akanahabwa izina.

Si Bamporiki gusa wahagurukiye Oda Paccy ashinjwa kwica amahame y’umuco nyarwanda, kuko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’Umuco n’Ururimi, RALC, Dr Vuningoma James, yavuze ko imyitwarire ya Paccy ibayeho nyuma y’uko aheruka kwihanangirizwa ubwo yasohoraga indi foto yamenyekanye nk’ikoma. Yavuze ko bashyigikiye ko yirukanwa mu ntore, kuko iyo akoze ibintu bakamugira inama ariko “ubutore bwe akabushyira muri biriya bibazo, nta kundi byagenda.”

Ahereye ku byabaye ubushize, Dr Vuningoma yagize ati “Twaramuhamagaye tuganira nawe, turabimwereka asaba n’imbabazi rwose,  ariko twari tuzi ko atazongera kujya muri uwo murongo, ariko ni nko kuvuga ngo ntacyo yumvise. Ubwo rero ibisigaye ni ukumwamagana kugira ngo ashake uburyo yikosora nk’umunyarwandakazi, naho ubundi ibyo akora ntabwo ari byo pe!”

Ingabire Marie Immaculée, umwe mu nararibonye ukunda gutanga ibitekerezo adaca ku ruhande, yahereye ku mwanzuro wa Komisiyo y’Itorero maze agira ati “Bakoze cyane! Nawe ndebera iriya foto yashyizeho, ngo ni ifoto iherekeza indirimbo ye! Koko mwa bana mwe, turimo turarwana n’inda z’abangavu, turimo turarwana n’indangagaciro z’Abanyarwanda zatakaye, umuntu agasohora biriya bintu!”

Ingabire Immaculée yamaganiye kure ibikorwa bya Oda Paccy

“Njye nabibonye ndavuga ngo tugeze habi nk’abanyarwanda. Itorero rero ry’igihugu, bakoze cyane, amashyi menshi cyane kuri Bamporiki. Namwambure ubutore kuko ntabwo afite, nta ntore yitwara kuriya, biriya nta butore burimo.”

Perezida w’Urugaga rw’Abahanzi, Intore Tuyisenge, nawe yashimangiye ko ibyo Paccy yakoze bihabanye cyane n’indangagaciro batorejwe mu itorero ry’igihugu zikwiriye kuranga umunyarwandakazi muri rusange. Ati “ iyo bibaye ikosa nka ririya rigaragarira abantu bose ndetse bikwiye no kugaragara kugira ngo uwarikoze nawe bibere icyitegererezo abandi, nabyo bizakorwa.”

 

TETA Sandra


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.