Kuva ku munsi w’ejo ni bwo hatangiye gucaracara ifoto yamamaza indirimbo nshya ya Oda Paccy umuraperikazi utajya uha abakurikirana umuziki nyarwanda agahenge kuko ibyo akora bihora bitangaza benshi. Uyu munsi tariki 24 Ukwakira 2018, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero Hon Bamporiki yafatiye ingamba Oda Paccy amwambura izina ry’ubutore “Indatabigwi” . Iyo foto yamamaza indirimbo nshya ya Oda Paccy igaragaramo ishusho y’umukobwa wambaye ubusa, yavugishije abatari bacye, yemwe ku munsi w’ejo abakunzi b’umuringanews.com biboneye iyi nkuru yatambutse ejo hashize, ariko nanone uburyo yanditsemo izina ry’indirimbo ‘Ibyatsi’ nabyo biri mu byavugishije benshi…
SOMA INKURUDay: October 24, 2018
Inama ya FIFA mu mujyi wa Kigali
Ku itariki 25 na 26 Ukwakira 2018 mu cyumba cy’inama cya Kigali Convention Center mu Rwanda hateganyijwe Inama y’Ubuyobozi bw’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi “FIFA” izayoborwa n’Umuyobozi wayo Giovanni Infantino , ikaba iya kabiri muri eshatu ziterana buri mwaka, ikaba iziga byinshi birimo no kwemeza imishinga y’amarushanwa abiri mashya ashobora gutangira mu mwaka wa 2021. Mu nama iheruka uyu muyobozi yabwiye abanyamuryango ba FIFA ko hashobora gushyirwaho Igikombe cy’Isi gito gishobora kwitwa ’Final 8’ cyajya cyitabirwa n’amakipe umunani meza kurusha andi ku Isi. Iki gikombe cyajya gikinirwa buri myaka ibiri…
SOMA INKURUMinisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yabonye umuyobozi mushya
Kuri uyu wa gatatu tariki 24 Ukwakira 2018, nibwo Umunyamabanga Mukuru wa “OIF” Mushikiwabo Louise, yasezeye ku bo bakoranye mu myaka icyenda ishize avuga ko yishimiye ko Minisiteri isigaye ahantu heza, yahererekanyije ububasha na Dr Sezibera Richard wamusimbuye muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga. Mushikiwabo yavuze ko abashinzwe ububanyi n’amahanga bakwiye kwita ku iterambere ry’igihugu, ati “Ndabashimira Minisitiri Dr Sezibera. Si mushya. Ni umuntu mwiza. Muri mu biganza byiza. Ni umukozi. Afite imico myiza. Ngiye nishimiye ko Minisiteri isigaye mu biganza bizima”. Nyuma yo guhererekanya ububasha, aba bombi baramukanyije, Mushikiwabo yongorera umusimbuye…
SOMA INKURU