CNLG yizeye ko inzibutso 4 za Jenoside yakorewe abatutsi mu mezi atatu UNESCO izaba yatangiye kuzicunga

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Jean Damascène Bizimana, yavuze ko ibisabwa kugira ngo izi nzibutso zemerwe byarangiye ndetse bizeye ko muri Mutarama mu Mwaka wa 2019  UNESCO izaba yatangiye kuzicunga. Izo nzibutso ni urwa Kigali ruri ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali, urwa Nyamata mu Bugesera, Murambi muri Nyamagabe ndetse na Bisesero muri Karongi. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Jean Damascène Bizimana yavuze ko imbogamizi zabayeho zijyanye n’imyumvire ya bamwe muri Unesco, baba bumva ko kuba hari izindi nzibutso za Jenoside zamaze…

SOMA INKURU

AS Kigali yabonye umutoza mushya

Umutoza Mu cyumweru gishize nibwo byemejwe ko Masudi wari umutoza Wungirije wa Simba Sports Club, yatandukanye n’iyi kipe yo muri Tanzania kubera kutumvikana n’Umutoza Mukuru wayo, Umubiligi Patrick Uassems. Kuri ubu Masudi Djuma yasinye muri AS Kigali nk’umutoza mukuru, aho yahawe amasezerano y’umwaka umwe ngo asimbure Nshimiyimana Eric. Masudi w’imyaka 41 yakinnye umupira w’amaguru mu makipe atandukanye nka Prince Louis FC, Inter Stars FC z’i Burundi, APR FC, Rayon Sports na Kiyovu sports ikipe zo mu Rwanda. Masudi Djuma yabaye umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu y’u Burundi, atoza Rayon Sports…

SOMA INKURU

Umukobwa yashinje Ali Kiba kumutereta kandi we nta mutima amufitiye

Ikinyamakuru E Daily cyatangaje ko umukobwa witwa Sasha Kassim yavuze ko arembejwe na Ali Kiba ushaka gufata ibirindiro mu mutima we binyuze mu kumuhata amagambo yuzuye urukundo. Sasha yaje no gutangaza ko atifuza ubucuti buganisha k’urukundo n’uyu mugabo umaze amezi atanu akoze ubukwe. Uyu mukobwa Sasha yagize ati “Ntabwo nifuza urukundo hagati yanjye na Ali Kiba. Ntabwo mukunda n’ubwo adahwema kunyereka ko ashaka ko dukundana”. Umukobwa yakomeje avuga ko hari abandi banyuranye bo mu myidagaduro yo muri Tanzania bahora bamutesha umutwe bamusaba ko bakundana. Gusa ngo we ntiyakundana n’Umunya Tanzania…

SOMA INKURU