Amahirwe y’Amavubi yo kwerekeza muri CAN 2019 yayoyotse

Amavubi abuze gato ngo abone amanota 3 ya mbere mu mikino yo gushaka itike yo kwerekeza muri CAN 2019 izabera muri Cameroon, kuko inganyije igitego 1-1 na Guinea mu mukino Kagere Meddie yahushijemo igitego cyari cyabazwe ,ku munota wa nyuma.  Amavubi yatangiye umupira ari ku rwego rwo hejuru ndetse ahererekanya cyane yaje gutsindwa igitego ku munota wa 33 gitsinzwe na Martinez Jose Kante ku burangare bwa myugariro Ombolenga Fitina watinye kwataka umusore Kamano wa Guinea agatanga umupira mwiza mu rubuga rw’amahina. Nubwo Mashami yari yakoze impinduka nyinshi mu ikipe yabanje…

SOMA INKURU

Abantu 4 bagwiriwe n’ubutaka bwaridutse ubwo basizaga

  Ikibanza barimo gusiza hafi y’umuturirwa wa Centenary House uherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati cyaridutse kigwira abantu 4, gusa inzego z’umutekano zirimo Polisi y’Igihugu zahageze zihutira gushakisha imashini yaza igataburura abagwiriwe n’itaka kuko abakoresha amasuka n’ibitiyo batabishobora. Ibi byabaye mu kanya ahagana saa cyenda n’igice nibwo bivugwa ko iki kibanza cyagwiriye abafundi n’abayede bane. Kugeza ubu ntiharamenyekana icyatumye gitenguka. Umwe mu bashinzwe imirimo yo kubakisha ahari iki kibanza yabwiye itangazamakuru ko nta ngaruka byagira ku magorofa ya Centenary House kubera ko inkingi z’ayo mazu zubakiye hasi cyane. Cyakoza ubwo…

SOMA INKURU