Abifuza kuba abakinnyi ba filime by’umwuga Leta yabazirikanye


Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) ku bufatanye na Leta ya Koreya y’Epfo, yujuje inyubako izatangirwamo amahugurwa mu gutunganya amajwi n’amashusho ku buryo bugezweho, ikanigisha gukina filimi ku rwego mpuzamahanga.

Iyi nyubako iri mu Ishuri rikuru ryigisha ubumenyingiro n’ikoranabuhanga (IPRC) Kicukiro, yatwaye miliyoni ebyiri z’amadolari zatanzwe n’Ikigo Mpuzamahanga cya Koreya gishinzwe ubutwererane (KOICA).

Iyi ni inyubako abakora ibijyanye na filime bajya bigiramo

Uyu mushinga witwa “Kigali Innovation Center”, Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe gucunga imishinga ya Leta muri RDB, Siboniyo Felix, yavuze ko ugamije guteza imbere ikoranabuhanga mu bijyanye n’amajwi n’amashusho.

Ati “Tuzajya twita ku bintu bigendanye no gutunganya amajwi n’amashusho ya televiziyo, amafilme, imikino…uko tubitunganya, tugire n’ahandi dushobora no kugurishiriza kuri porogaramu za telefone (Apps) ibizajya bikorerwa muri iki kigo.”

Asobanura ko iki kigo kizajya cyakira abikorera bafite imishinga ariko bashobora kugorwa n’ikoranabuhanga rigezweho.

Ati “Niba ari gukora App, akagera ahantu bikamunanira, hano hazaba hari abajyanama bamubwira bati ‘oya ca aha, kora izi kodi’.”

Ibikoresho nkenerwa nabyo byaratanzwe byifashishwa mu gukina amafilime

Uko ni nako hazajya hafashwa abatunganya amashusho n’amajwi, dore ko iyi nzu ifite ama-studio, ibikoresho n’abarimu barimo Abanyakoreya.

Mu gutangira RDB ivuga ko itazishyuza abazahugurwa, ahubwo hazandikwa abafite ubumenyi bw’ibanze, bakoreshwe ikizamini.

Biteganyijwe ko mu ntangiriro z’umwaka utaha hazakirwa abagera kuri 200, bakiga amezi kuva kuri atatu kugeza ku mwaka bitewe n’ibyo umuntu akeneye, hanyuma bagahabwa impamyabushobozi.

By’umwihariko mu cyerekezo cy’iki kigo, Siboniyo avuga ko kizanafasha abanyarwanda kongera ubumenyi bufasha bubafasha kubona akazi mu ruganda rwa sinema.

Ati “Turateganya gushyiramo n’ishuri ryigisha uko bandika amafilimi n’uko bayakina.”

Yakomeje avuga ko abaziga muri iki kigo, bazagirira amahirwe mu mushinga RDB ifite witwa “Rwanda Film Office”, uteganya kuzana abatunganya n’abakina filimi ku rwego mpuzamahanga baza kuzikinira mu Rwanda.

Ati “Iyo umunyamahanga aje gukinira mu Rwanda afite umushinga wa miliyoni y’amayero, miliyoni ebyiri, Abanyarwanda bazabyungukiramo kuko azarara mu Rwanda azakoresha abakinnyi benshi b’Abanyarwanda.”

Yanemeje ko hari abanyamahanga mu minsi ya vuba bazaza gukinira filimi mu Rwanda nubwo atahise ahishura abo aribo.

RDB yizeye ko abo banyamahanga bazajya banahugura Abanyarwanda, ku buryo mu gihe kiri mu myaka ibiri cyangwa itatu abazajya baza kuzikinira mu gihugu bazajya bahasanga benshi bamaze kuba inzobere.

Ibikoresho birimo mudasobwa na za camera zigezweho, byatwaye hafi miliyoni ebyiri z’amadolari ndetse hari n’abarimu b’Abanyarwanda batatu bari guhugurirwa muri Koreya.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera, mu ishami ry’ikoranabuhanga, Ntare Alexis, yishimiye iyuzura ry’iki kigo kuko ari umushinga uha amahirwe urubyiruko, kwiga kandi ubumenyi bahawe bukababera uburyo bwo gukorera amafaranga.

 

Ubwanditsi


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.