Kuri uyu wa gatanu tariki 12 Ukwakira 2018, nibwo amavubi yari yacakiranye n’ikipe y’igihugu ya Guinea aho birangiye itsinzwe ibitego 2-0.
Igitego cya mbere cya Guinea cyavuye ku ikosa ryakozwe na myugariro Rwatubyaye arikoreye kabuhariwe Naby Keita maze umusifuzi w’umunyasudani atanga penaliti, igitego cya mbere kiba kigiyemo gitsinzwe na Francois Kamano.
Nyuma y’aho bavuye mu karuhuko ku munota wa 71 w’umukino nibwo ikipe ya Guinea yatsinze igitego cya kabiri gitsinzwe na rutahizamu Ibrahim Cisse.
Ikipe y’amavubi mu minota y’inyongera yabonye penaliti nyuma y’amakosa yaramaze gukorwa n’umuzamu Keita Ali ategeye Meddie Kagere mu rubuga rw’amahina, Tuyisenge Jacque arayihusha.
Amavubi kuri ubu nta nota na rimwe ifite mu mikino 3 imaze gukina yo muri iri tsinda H, umukino utaha Amavubi azakira Guinea kuwa kabiri w’icyumweru gitaha,tariki ya 16 ukwakira saa cyenda n’igice “15:30” kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.
NIYONZIMA THEOGENE