Frank Habineza yagizwe umuvugizi w’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda

Kuri uyu wa kane tariki 11 Ukwakira 2018, nibwo Depite Dr Frank Habineza uyobora Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije “Green Party”, yatorewe kuba Umuvugizi w’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda, akaba yatowe 100%, akaba atorewe uyu mwanya asimbura Depite Mukamana Elisabeth wo mu ishyaka ry’iterambere n’ubusabane “PPC”. Umuvugizi wungirije watowe  ni Depite Nyirangwaneza Anastasie wo mu ishyaka rya PSD usimbuye Munyangeyo Theogene wo muri PL. Depite Habineza yatangaje ko ashyize imbere ingingo zirimo kwimakaza umuco w’ibiganiro bigamije guhuriza hamwe imbaraga no kungurana ibitekerezo ku buzima bw’igihugu,…

SOMA INKURU

Perezida Macron yemeje ko ibihugu bigize OIF icyo bikeneye ari ugushyira hamwe

Kuri uyu wa Kane tariki 11 Ukwakira 2018 ubwo Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yatangizaga inama ya 17 y’abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango w’abakoresha ururimi rw’Igifaransa “OIF”, iri kubera Erevan muri Arménie, yatangaje ko buri gihugu mu bigize Francophonie gifite ibyo ibindi byakigiraho, ko igikenewe ari ugushyira hamwe. Perezida Macron yavuze ko ejo hazaza ha Francophonie hadashoboka mu gihe abagore batabigizemo uruhare. Yashimangiye ko kwishyira hamwe kwa Francophonie ari ijwi rikomeye rishobora guhangana n’ibihugu bikomeye byitambika imyanzuro ifatwa, bigaragaza kunanirwa k’umuryango mpuzamahanga. Yagize ati “Nk’urugero u Rwanda, ni…

SOMA INKURU

MINISANTE irizera ko ubushakashatsi bushya kuri SIDA buzagira uruhare runini ku buzima bw’Abaturarwanda

Tariki ya 10 Ukwakira 2018, nibwo Minisiteri y’Ubuzima hamwe n’Ikigo gishinzwe kurwanya Ubwandu bwa Virusi itera Sida, ICAP, gikorera muri Kaminuza ya Colombia byatangaje ku mugaragaro ko bagiye gukora ubushakashatsi buzatangira 12 z’uku kwezi k’Ukwakira buzarangira hagati mu mwaka wa 2019 bugaragaje uko ubwandu bushya bwa SIDA buhagaze, hamwe na Hepatite B na C. Hatangajwe ko mu mwaka wa 2019 uzasiga imibare mishya y’abaturarwanda bafite ubwandu bwa Virusi itera Sida, izasimbura imibare iheruka igaragaza ko ubwandu bwa virusi itera Sida muri rusange ari 3%. Ubu bushakashatsi bugamije kwerekana imibare mishya…

SOMA INKURU